• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Editorial 05 Dec 2019 IMIKINO

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain, yatangiye kwambara imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwa kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’

Nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.

Ibi niko byagenze ku mukino Paris Saint-Germain yakiriyemo Nantes ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi bayo baje kwishyushya bambaye imipira y’umweru iriho amagambo ‘’Visit Rwanda’’ mu mugongo.

Muri Stade Parc des Princes hejuru hari handitsemo amagambo ’’Visit Rwanda’’ ndetse yanatambukaga ku byapa byamamaza biba biba iruhande rw’ikibuga.

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’Abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Paris Saint Germain ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, aho ikinamo Umunya-Brésil Neymar waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago ubwo yagurwaga avuye muri FC Barcelone mu 2017.

Neymar na Marquinhos bishyushya mbere y’umukino Paris Saint Germain yakiriyemo Nantes kuri uyu wa Gatatu

Neymar ni we mukinnyi wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yagurwaga miliyoni £200 avuye muri FC Barcelone mu 2017

Kylian Mbappé yambaye umupira ugaragaza amagambo ’’Visit Rwanda’’ ubwo yishyushyaga

Kylian Mbappé Lottin w’imyaka 20 aganira na Neymar da Silva Santos Júnior w’imyaka 27 bwa mbere bagaragaye mu mwambaro wa Visit Rwanda wamamaza ubukerarugendo bw’urwa Gasabo

Neymar na Mbappé baterana ubuse ubwo bari barimo kwishyushya

Umunyezamu Keylor Navas ni umwe mu bakinnyi ba PSG bagaragaye mu mashusho amenyekanisha ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bufaransa

Visit Rwanda yamamazwaga muri Stade Parc des Princes i Paris

Neymar acenga Ludovic Blas wa Nantes muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu

2019-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Editorial 06 Nov 2021
Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Editorial 11 May 2021
Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Editorial 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Amakuru

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Editorial 07 Jul 2021
Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi
Mu Mahanga

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi

Editorial 26 Oct 2016
Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga
IMIKINO

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Editorial 24 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru