Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain, yatangiye kwambara imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwa kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’
Nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.
Ibi niko byagenze ku mukino Paris Saint-Germain yakiriyemo Nantes ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi bayo baje kwishyushya bambaye imipira y’umweru iriho amagambo ‘’Visit Rwanda’’ mu mugongo.
Muri Stade Parc des Princes hejuru hari handitsemo amagambo ’’Visit Rwanda’’ ndetse yanatambukaga ku byapa byamamaza biba biba iruhande rw’ikibuga.
U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.
Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.
Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’Abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.
Paris Saint Germain ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, aho ikinamo Umunya-Brésil Neymar waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago ubwo yagurwaga avuye muri FC Barcelone mu 2017.