• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Editorial 18 Jun 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K Gasana yavuze ko U Rwanda rwizera ko amahugurwa afite ireme ari inkingi ya mwamba y’iterambere n’imikorere myiza y’inzego harimo urw’umutekano.

Ibi IGP Gasana yabivuze ku itariki 17 Kamena ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi icumi y’abapolisi baturuka mu bihugu bigize Umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force-EASF) yaberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 54 barimo abaturuka mu bihugu bigize EASF n’abo mu gihugu cya Denmark.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimye abayasoje kubera ko bakurikiye neza amasomo. Yakomeje avuga ko amahugurwa ari ingenzi kubera ko yongerera ubumenyi abapolisi bwo kurwanya ibyaha by’inzaduka.

Yababwiye ati, “Ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza. Mu Rwanda, dushyira imbaraga kandi duha agaciro amahugurwa afite ireme kubera ko ari cyo kintu cy’ingenzi ku mukozi.”

Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe kandi ubumenyi ku mirimo yo mu butumwa bw’amahoro , indangagaciro z’uyikora, n’inshingano za EASF.

IGP Gasana yagize ati,” Turasabwa kunoza ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru kugira ngo tubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba.”

Mu gihe bigaga, abasoje ayo mahugurwa baturuka muri Comoros, Denmark, Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan n’Urwanda basobanuriwe akamaro k’amahugurwa nk’ayo yateguwe ku bufatanye bwa EASF na Germany International Cooperation (GIZ).

Umujyanama Mukuru muri EASF, Assistant Police Commissioner Pelle Redder wari uhagarariye Guverinoma ya Danmark muri uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa yagize ati,”Aya mahugurwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Denmark n’ibihugu bigize EASF.”

Umwe mu bayasoje, Superintendent Kim Refshammer yashimye Polisi y’u Rwanda avuga ko amahugurwa we na bagenzi be basoje yateguwe neza.

Yagize kandi ati,”Twigishijwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro kandi twungutse byinshi muri uru rwego.”

-3014.jpg

-3013.jpg

-3012.jpg

Amahugurwa nk’aya agamije guha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ku mugabane wa Afurika ni yo ya mbere ateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akaba yarategurwaga n’Umuryango w’Abibumbye harimo ayabereye mu Rwanda.

RNP

2016-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Editorial 11 Sep 2016
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020
Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Editorial 08 Jun 2021
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 14 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Editorial 05 Jun 2019
Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.
Amakuru

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Editorial 01 May 2021
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Editorial 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru