Ni amasezerano agizwe n’ingingo 10 agaruka ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 2017 kugeza ubu, birimo ibijyanye n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR bikorera muri iki gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ishaka kugirira nabi u Rwanda.
Ibikubiye muri ayo masezerano ingingo ku yindi
- Impande zombi ziyemeje:
- a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.
- b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.
- c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.
- d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
- e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.
- f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.
- g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
- Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.
- Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.
- Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono
Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.
Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.
Ku wa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo. Nyuma bashyikirizwa inzego z’umutekano z’u Rwanda aho batanze amakuru yari akenewe.
Ubwo bari bakimara gutabwa muri yombi, abayobozi ba Uganda batangiye kugira ubwoba ko baba bagiye guhatwa ibibazo, ndetse koko ni ko byagenze.
Itsinda rya Colonel Nkaka ryarimo Lt Col Nsekenabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamala akaba ari Umukozi ushinzwe iperereza muri FDLR.
Ryari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe.
Ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke.
Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.
Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.
Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari muramu wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.
Kubaza aba bayobozi ba FDLR byahishuye ibyari byatangajwe mbere ko inama yahuje iyi mitwe yombi yayobowe na Mateke.
Muri uko guhatwa ibibazo, bahishuye iby’ingenzi byaganiriweho bijyanye n’ ‘ubutumwa bwihariye’ bwa Perezida Museveni bagejejweho na Mateke.
Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.
Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.
Umusesenguzi usobanukiwe ibijyanye na politiki yo mu karere ndetse akaba azi ibikomeje kuba yavuze ko “Museveni yiteguye ingaruka zose igihe cyose bamukingira ikibaba bitwaje ko ari umutwe witwaje intwaro ufite ibyo uharanira mu buryo bukurikije amategeko.”
Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.
Urucira mukaso rugatwara nyoko
Abitwaga Ingabo za Kayumba, zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo mu rugamba ingabo z’icyo gihugu FARDC zatangiye rwo kwambura intwaro imitwe yitwara gisilikare iri muri Kivu y’Amajyepfo irimo n’Abanyarwanda ba RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Utu dutsiko tugamije gukomeza inyungu zatwo z’iterabwoba. Nyamara kandi, vuba aha ibihe bisa nkaho byabahindutse muri DRC, ubwo FARDC yiminjiriyemo agafu, ikabashushubikanya mu bihuru.
Ingabo za Kayumba Nyamwasa zari zimaze igihe mu misozi miremire ya Minembwe aho bita Bijabo kuri ubu nta nimwe ikiharangwa.
Banyuze Tanganyika berekeza mu kirwa cya Kazimya, baratorongera mu bihuru Kigoma muri Tanzania.
Ni nyuma yo gukubitwa ikibatsi na FARDC, ingabo za kayumba zigahunga zigana mu Burasirazuba bwa Congo zerekeza muri Uganda, nyuma yo kwimwa inzira n’Abarundi zikahatikirira. Ibi nibyo byakuruye umwuka mubi kuri ubu uri hagati y’UBurundi na Uganda kuko batagicana uwaka.