Nyuma y’igihe gito Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame abwiye imbaga y’Abanyarwanda ko yemeye ubusabe bwabo ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, amwe mu mashyaka ya opposition atangiye gushima iryo jambo mu nyandiko yiswe “ubutumwa by’ibyiringiro ku Banyarwanda”
John V Karuranga, uyobora ishyaka rya opposition ryitwa Rwanda People’s Party (RPP) mu butumwa yoherereje Abanyarwanda anabifuriza Umwaka Mushya wa 2016 yashimye uburyo amatora ya referéndum yagenze mu Rwanda ubwo abanyarwanda bagera kuri 98.13% bemeje ko itegeko nshinga rihinduka kugirango bitorere umuyobozi bifuza.
John Karuranga Perezida w’ishyaka RPP
Uwo muyobozi wa RPP kandi yanavuze ko ishyaka rya opposition ayobora ryizera ko kugira mandat ntarengwa atari kamara kurusha ubukungu n’iterambere ry’gihugu. Yakomeje avuga ko u Rwanda rutagomba kumva amahanga (international community) kurusha amajwi y’abenegihugu.
Karuranga yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gihe ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame utarahwemye guharanira amahoro n’iterambere ry’u Rwanda kuva 1994 ubwo u Rwanda rwari mw’icuraburindi rwashyizwemo n’inkoramaraso zakoze genocide yahitanye abarenga miliyoni.
I can only accept (nta kuntu ntabyemera)
Twabibutsa ko mu butumwa busoza umwaka wa 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda n’incuti z’u Rwanda yagize ati” Mwansabye kuzakomeza kuyobora Igihugu nyuma y’i 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera. Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera” ijambo rifatwa n’abantu benshi nk’impano Abanyarwanda bari bategereje
Cyiza Davidson