Étienne Tshisekedi wa Mulumba ni umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ufite amateka akomeye kuko atigeze avuga rumwe na ba Perezida bose bayoboye iki gihugu kugeza ubwo ashizemo umwuka tariki 1 Gashyantare 2017.
Uyu musaza wavutse tariki 14 Ukuboza 1932 ahitwa i Kananga mu ntara ya Kasai-Occidental, apfuye afite imyaka 84 akaba yayoboraga ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social ).
Yaguye mu bitaro bya Europe-Sainte Élisabeth mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi aho yari yajyanwe igitaraganya mu ndege ye bwite tariki 24 Mutarama agiye kwisuzumisha.
Yabaye Ministiri w’Intebe w’iki gihugu inshuro eshatu ubwo cyitwaga Zaire, mu 1991, yongera mu 1992 kugeza mu 1993, na none yongera mu 1997.
Ni we mugabo uzwi kuba yarahanganye n’abayobozi bose bayoboye iki gihugu nubwo yabaye muri guverinoma ya Mobutu Sese Seko mu mirimo itandukanye, yahanganye na we mu matora kandi ni we wenyine uzwiho kuba yaramuhangaraga.
Mu matora yo mu 2006 ishyaka rye rya UDPS ryanze kwitabira amatora rivuga ko yateguranwe uburiganya mbere y’uko aba.
Mu 2011 yari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aho imiryango mpuzamahanga n’indorerezi zavuze ko atabaye mu mucyo.
Muri aya matora umusaza Tshisekedi yatsinzwe na Joseph Kabila ubu uyobora Kongo, nyuma abapolisi n’abasirikari barinda Kabila bakunze kugota inzira igana ku rugo rwa Tshisekedi aho yahise afungirwa iwe mu rugo.]
Nk’umujyanama wa Patrice Lumumba mu ishyaka MNC (Mouvement National Congolais), Tshisekedi yarivuyemo akurikira Albert Kalonji wari ufite gahunda y’impinduramatwara mu ntara ya Kasai aho yari yaremerewe kuba Minisitiri w’Ubutabera muri iyo leta yigenga ya Kasai y’Epfo.
Mu kwezi k’Ugushyingo 1965, Tshisekedi yagize uruhare mu gufasha Mobutu guhirika bwa kabiri ku butugetsi Perezida Kasavubu hamwe na Minisitiri w’Intebe Kimba aho binavugwa ko Tshisekedi ari we watanze itegeko ryo kwica Kimba hamwe na bagenzi kuwa 2 Kamena 1966 ku munsi wa Penekositi.
Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, hasohotse ilisiti y’abantu 250 batemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu aho urwo rutonde rwagaragayeho na Tshisekedi bityo bituma muri Gashyantare 1998 ubwo yashinjwaga kwica amategeko agenga imitwe ya politiki; ahita abaho nk’impunzi mu gihugu cye.
Laurent Kabila amaze kwicwa Tshisekedi yanze kwinjira muri guverinoma ya Joseph Kabila aho arenze apfa agihanganye na we nubwo yahoraga amutsinda mu matora uyu musaza ntabyemere.
Étienne Tshisekedi wa Mulumba