• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Editorial 02 Feb 2017 Mu Rwanda

Étienne Tshisekedi wa Mulumba ni umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ufite amateka akomeye kuko atigeze avuga rumwe na ba Perezida bose bayoboye iki gihugu kugeza ubwo ashizemo umwuka tariki 1 Gashyantare 2017.

Uyu musaza wavutse tariki 14 Ukuboza 1932 ahitwa i Kananga mu ntara ya Kasai-Occidental, apfuye afite imyaka 84 akaba yayoboraga ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social ).

Yaguye mu bitaro bya Europe-Sainte Élisabeth mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi aho yari yajyanwe igitaraganya mu ndege ye bwite tariki 24 Mutarama agiye kwisuzumisha.

Yabaye Ministiri w’Intebe w’iki gihugu inshuro eshatu ubwo cyitwaga Zaire, mu 1991, yongera mu 1992 kugeza mu 1993, na none yongera mu 1997.

Ni we mugabo uzwi kuba yarahanganye n’abayobozi bose bayoboye iki gihugu nubwo yabaye muri guverinoma ya Mobutu Sese Seko mu mirimo itandukanye, yahanganye na we mu matora kandi ni we wenyine uzwiho kuba yaramuhangaraga.

Mu matora yo mu 2006 ishyaka rye rya UDPS ryanze kwitabira amatora rivuga ko yateguranwe uburiganya mbere y’uko aba.

Mu 2011 yari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aho imiryango mpuzamahanga n’indorerezi zavuze ko atabaye mu mucyo.

Muri aya matora umusaza Tshisekedi yatsinzwe na Joseph Kabila ubu uyobora Kongo, nyuma abapolisi n’abasirikari barinda Kabila bakunze kugota inzira igana ku rugo rwa Tshisekedi aho yahise afungirwa iwe mu rugo.]

Nk’umujyanama wa Patrice Lumumba mu ishyaka MNC (Mouvement National Congolais), Tshisekedi yarivuyemo akurikira Albert Kalonji wari ufite gahunda y’impinduramatwara mu ntara ya Kasai aho yari yaremerewe kuba Minisitiri w’Ubutabera muri iyo leta yigenga ya Kasai y’Epfo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 1965, Tshisekedi yagize uruhare mu gufasha Mobutu guhirika bwa kabiri ku butugetsi Perezida Kasavubu hamwe na Minisitiri w’Intebe Kimba aho binavugwa ko Tshisekedi ari we watanze itegeko ryo kwica Kimba hamwe na bagenzi kuwa 2 Kamena 1966 ku munsi wa Penekositi.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, hasohotse ilisiti y’abantu 250 batemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu aho urwo rutonde rwagaragayeho na Tshisekedi bityo bituma muri Gashyantare 1998 ubwo yashinjwaga kwica amategeko agenga imitwe ya politiki; ahita abaho nk’impunzi mu gihugu cye.

Laurent Kabila amaze kwicwa Tshisekedi yanze kwinjira muri guverinoma ya Joseph Kabila aho arenze apfa agihanganye na we nubwo yahoraga amutsinda mu matora uyu musaza ntabyemere.

-5593.jpg

Étienne Tshisekedi wa Mulumba

2017-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Editorial 24 Oct 2017
Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Editorial 04 Jun 2021
Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Editorial 25 Nov 2017
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Editorial 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero
INKURU NYAMUKURU

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Editorial 19 Nov 2017
Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Editorial 15 May 2018
Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru