Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru iri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho irimo kwitegura gukina umukino w’umunsi wa gatandatu wo mu matsinda wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka utaha kikabera muri Qatar.
Iyi kipe ifite umukino na Kenya kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 kuri Sitade ya Nyayo iherereye mu mujyi wa Nairobi ariwo murwa mukuru w’icyo gihugu.
Amakuru arebana ni ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI, ni uko iri bukine uyu mukino idafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima ndetse na Rafael York bitewe nuko aba bombi bagize ibyago mu minsi ishize bagasaba uruhushya rwo kutazaboneka kuri uyu mukino bararuhabwa.
Andi kandi ni uko umukinnyi Nsengiyumva Isaac wagombaga kwerekeza muri Kenya aho yagombaga gusimbura Bizimana Djihad wabonye ikarita itukura mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0, ntabwo yabashije kujyayo kuko basanze arwaye Covid 19.
Undi mukinnyi we wabashije kwerekeza muri Kenya ni Ishimwe Christian ukinira ikipe ya AS Kigali, uyu we yagiye atinzeho gato kuko ibisubizo bya Covid19 byabonete bitinze, Ishimwe kandi yagiye mu Amavubi gusimbura Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende wagize ikibazo cy’imvune.
Mu itsinda rya E, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe nyuma ya Mali iyoboye ku mwanya wa mbere yo ifite amanota 16,irakurikirwa na Uganda bafitanye umukino yo ifite amanota 9 naho Kenya yo ifite amanota 3.