Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri izahuramo na Benin nu rwego rwo gushaka itike yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.
Ni imyiteguro yabimburiwe ni kwerekeza mu mwiherero urimo gukorerwa i Nyamata muri La Palisse Hotel, aha abakinnyi kandi baritegura kuzajya bakora imyitozo muri aka karere aho bazakorera kuri kibuga cy’ishuri rya Ntare.
Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bose bahuriye ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA aho kuri uyu wa mbere bahagurutse berekeza mu karere ka Bugesera.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki ya 17 Werurwe 2023 yerekeza muri Ethiopia aho biteganyijwe ko bazakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu yaho.
Nyuma y’uwo mukino ikipe y’igihugu izahita yerekeza muri Benin tariki ya 20 Werurwe yitegura gukina umukino ubanza kuya 22 mbere yo gukina uwo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 27 Werurwe 2023.
Imikino y’igikombe cya Afurika 2023 izakinwa mu ntangiriro z’umwaka utaha mu mezi abiri ya mbere, ni ukuvuga Mutarama na Gashyantare 2024 izabere mu gihugu cya Cote d’Ivoire.