Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda E, izakina na Mali ndetse na Kenya mu rwego rwo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2022, kuri uyu wa gatandatu nibwo yatangiye imyitozo ibera kuri Sitade ya Kigali ya Nyamirambo.
Ni imyitozo yatangiye ariko itarimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA batangaje ko umukinnyi uzabimburira abandi kugera mu mwiherero ni Bizimana Djihad wa KMSK Deinze yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.
Biteganyijwe ko Djihad ahagera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taariki ya 6 Ugushyingo 2021.
Tariki ya 7 Ugushyingo hagomba kugera mu Rwanda umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège, Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya, myugariro Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo muri Georgia ndetse na Rutabayiro Jean Philippe wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru, we akaba azaba avuye mu mujyi wa Oviedo muri Espagne aho asanzwe akinira SD Lenense Proinastur.
Ku munsi wo kuwa mbere, tariki ya 08 Ugushyingo nibwo Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat yo muri Maroc, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu Bufaransa.
Umukinnyi uzagera mu mwiherero nyuma y’abandi ni Myugariro Salomon Nirisarike ukinira Urartu FC yo muri Armenia, uyu we azagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Umukino uzahuza u Rwanda uzakinwa kuwa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo naho uwa nyuma muri iri tsinda uzakinwe basuye ikipe ya Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021 ubere muri icyo gihugu.
Mu itsinda rya E u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma wa kane aho afite inota rimwe, ibi bivuze ko amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2022 yamaze kurangira hakaba hategerejwe kumenya ikipe izahagarira iri tsinda hagati ya Mali, Kenya na Uganda.