• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Editorial 06 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda E, izakina na Mali ndetse na Kenya mu rwego rwo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2022, kuri uyu wa gatandatu nibwo yatangiye imyitozo ibera kuri Sitade ya Kigali ya Nyamirambo.

Ni imyitozo yatangiye ariko itarimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA batangaje ko umukinnyi uzabimburira abandi kugera mu mwiherero ni Bizimana Djihad wa KMSK Deinze yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Biteganyijwe ko Djihad ahagera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taariki ya 6 Ugushyingo 2021.

Tariki ya 7 Ugushyingo hagomba kugera mu Rwanda umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF yo muri Norvège, Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya, myugariro Manzi Thierry wa FC Dila Gori yo muri Georgia ndetse na Rutabayiro Jean Philippe wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru, we akaba azaba avuye mu mujyi wa Oviedo muri Espagne aho asanzwe akinira SD Lenense Proinastur.

Ku munsi wo kuwa mbere, tariki ya 08 Ugushyingo nibwo Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat yo muri Maroc, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu Bufaransa.

Umukinnyi uzagera mu mwiherero nyuma y’abandi ni Myugariro Salomon Nirisarike ukinira Urartu FC yo muri Armenia, uyu we azagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.

Umukino uzahuza u Rwanda uzakinwa kuwa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo naho uwa nyuma muri iri tsinda uzakinwe basuye ikipe ya Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021 ubere muri icyo gihugu.

Mu itsinda rya E u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma wa kane aho afite inota rimwe, ibi bivuze ko amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2022 yamaze kurangira hakaba hategerejwe kumenya ikipe izahagarira iri tsinda hagati ya Mali, Kenya na Uganda.

2021-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Editorial 25 Jun 2025
Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Editorial 28 Jul 2021
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Editorial 18 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Editorial 20 Oct 2021
Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Editorial 23 Aug 2018
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza
Amakuru

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Editorial 13 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru