• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amb. Amri Sued yitabye Imana

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Editorial 06 Oct 2017 Mu Rwanda

Ambasaderi Amri Sued Ismael wahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017.

Amb. Amri Sued akirangiza amashuri ahagana mu 1970 yabanje kuba umuyobozi wa Radio Rwanda, havutse ikigo cy’itangazamakuru (Orinfor) abanza kukiyobora, nyuma ajya gukorera umuryango OCAM (Organisation Commun des Pays d’Afrique et Malgache), aho yari afite icyicaro i Abidjan muri muri Côte d’Ivoire.

Niho yavuye ajya kuba Ambasaderi w’u Rwanda i Nairobi, avuyeyo akora muri protocole y’Umukuru w’Igihugu ndetse aza kuyiyobora. Icyo gihe hari mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nyuma yayo yabaye ambasaderi mu Misiri ubwo ambasade z’u Rwanda zari zongeye gufungura, avayo mu 1999 aba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, umwanya yasimbuweho na Iyamuremye Augustin.

Ambasaderi Sued yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sheikh Abdul Karim Harerimana uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye wanakoranye cyane na Amb. Amri Sued, yavuze ko amakuru bafite ari uko yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize uburwayi.

Yagize ati “Yabanje kugagara ingingo (paralysé) igihe kirekire, nyuma aza kugira uburwayi bw’impyiko. Baje kumutera ikinya bagiye kumubaga ahita ajya muri muri koma, birangira gutyo.”

“Yari umuntu w’umudiplomate. Urabona bagira ukuntu bitwara, yari azi kubana n’abantu cyane kandi akabana n’abantu b’ingeri zose. Yari azi gutsura umubano no kuwushakisha mu rwego rw’akazi ke, yari umunyamurava. Niyo mpamvu nubwo izabukuru zari zarageze habayeho kuba bamwongerera igihe akaba agumye mu kazi.”

Amb Sued yitabye Imana afite imyaka 75 akaba asize umugore n’abana barimo umwe nawe winjiye mu murimo nk’uwa Se wo guhagararira u Rwanda mu mahanga.

Muri Mata 2015 ubwo inama idasanzwe y’Abaminisitiri yemezaga impinduka mu buyobozi bwa za Ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku Isi, umukobwa we, Yasmin D. Amri-Sued yoherejwe nk’Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

-8236.jpg

Nyakwigendera Ambasaderi Amri Sued Ismael

2017-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2021
Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016
Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Editorial 17 Apr 2020
Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Editorial 21 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Editorial 05 Feb 2018
Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal
ITOHOZA

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Editorial 02 Jun 2016
Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa
IMIKINO

Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa

Editorial 22 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru