Ambasaderi Amri Sued Ismael wahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017.
Amb. Amri Sued akirangiza amashuri ahagana mu 1970 yabanje kuba umuyobozi wa Radio Rwanda, havutse ikigo cy’itangazamakuru (Orinfor) abanza kukiyobora, nyuma ajya gukorera umuryango OCAM (Organisation Commun des Pays d’Afrique et Malgache), aho yari afite icyicaro i Abidjan muri muri Côte d’Ivoire.
Niho yavuye ajya kuba Ambasaderi w’u Rwanda i Nairobi, avuyeyo akora muri protocole y’Umukuru w’Igihugu ndetse aza kuyiyobora. Icyo gihe hari mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma yayo yabaye ambasaderi mu Misiri ubwo ambasade z’u Rwanda zari zongeye gufungura, avayo mu 1999 aba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, umwanya yasimbuweho na Iyamuremye Augustin.
Ambasaderi Sued yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Sheikh Abdul Karim Harerimana uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye wanakoranye cyane na Amb. Amri Sued, yavuze ko amakuru bafite ari uko yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize uburwayi.
Yagize ati “Yabanje kugagara ingingo (paralysé) igihe kirekire, nyuma aza kugira uburwayi bw’impyiko. Baje kumutera ikinya bagiye kumubaga ahita ajya muri muri koma, birangira gutyo.”
“Yari umuntu w’umudiplomate. Urabona bagira ukuntu bitwara, yari azi kubana n’abantu cyane kandi akabana n’abantu b’ingeri zose. Yari azi gutsura umubano no kuwushakisha mu rwego rw’akazi ke, yari umunyamurava. Niyo mpamvu nubwo izabukuru zari zarageze habayeho kuba bamwongerera igihe akaba agumye mu kazi.”
Amb Sued yitabye Imana afite imyaka 75 akaba asize umugore n’abana barimo umwe nawe winjiye mu murimo nk’uwa Se wo guhagararira u Rwanda mu mahanga.
Muri Mata 2015 ubwo inama idasanzwe y’Abaminisitiri yemezaga impinduka mu buyobozi bwa za Ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku Isi, umukobwa we, Yasmin D. Amri-Sued yoherejwe nk’Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Nyakwigendera Ambasaderi Amri Sued Ismael