Nkuko tumaze iminsi tubibabwira munkuru zitandukanye perezida watowe muri Amerika arimo guhura n’ibibazo atari yiteguye kubera amagambo yagiye avuga. Gusa Trump ashobora kuba atorohewe bitewe nuko atigeze agira imyimenyerezo muri politike nabyo hari icyo byari kumufasha.
Ikiriho ubu ni uko perezida Trump usigaje iminsi mike ngo ahabwe ubutegetsi mu buryo bwemewe taliki ya 20 Mutarama 2017, yahamagaje abamushigikiye ndetse n’abamutoye abasaba guhaguruka bakaba maso kuko ngo abanzi baturuka mu ishyaka ryabademokarate n’abarepubulike barimo kumugambanira bikomeye kuburyo ngo bashobora kuba bafite umugambi utari mwiza kuri we, ariko avuga ko batazamushobora.
Iyo urebye Donald Trump muri iyi minsi ibibazo byaramwibasiye kandi ukabona ko aho biganisha atari ibintu bizaragira vuba aha, ni ibibazo bizajya bikururana.
Nkuko tubikesha The Jerusalem Post iki kinyamakuru cyandikirwa muri Israel kiravuga ko gifite amakuru yizewe neza avuga ko hari itsinda ry’abantu bavuye munzego zinyuranye z’iperereza z’Amerika zikaba zaragiye muri Israel kugirango babasobanurire ikibazo cya Trump. Nyuma y’ibisobanuro baje kubasaba ko igihe Trump azaba yageze muri White House hari amakuru y’ibanga yo kurwego rwo hejuru (Top Secrets) atagomba kumenyeshwa kubera imyitwarire afite.
Ibi bikaba bigaragara ko ibintu birimo gufata indi ntera kuko kuba perezida w’igihugu utizewe n’inzego zifatwa nk’umutima w’igihugu, bigaragara ko iminsiyawe iba ibarirwa kuntoke.
Yediot Aharonot wakoze iyi nkuru avuga ko hari amakuru akomeye Trump aramutse amenye ashobora gutuma agera kugihugu cy’Uburusiya na Iran ngo bigatuma umutekano w’isi uhungabana muburyo bukomeye. Amakuru arakomeza avuga ko inzego z’ubutasi z’Amerika zihangayikishijwe n’imikoranire ishobora kuba iri hagati ya perezida watowe Trump na Vladimir Putin bafata nk’umwanzi ukomeye w’Amerika.
Muri iyi nama yabereye mu ibanga rikomeye cyane , uyu munyamakuru yabwiwe ko urwego rwa National Security Agency (NSA) rwo muri Amerika, uwari uruhagarariye yabwiye bagenzi babo ba Israel ko bafite amakuru adashidikanwaho ko abarusiya bibye amakuru muruhande rw’abademokarate bakayaha Trump ndetse na Wikileaks, hakaba hari n’indi mikoranire bakeka ko iri hagati ya Trump na Putin.
Aha twabibutsa ko imikoranire iri hagati y’inzego z’iperereza hagati ya Amerika na Israel yashinze imiz kuva muri 2000.
Donald Trump
Nkuko twabibabwiye mu nkuru zahise, hari umurongo ibi bihugu byibihangage biba bigenderaho ndetse hakaba n’imigambi baba bafite bagomba gushyira mu bikorwa mugihe runaka batitaye k’umuntu uwariwe wese waba uri kubutegetsi. Birumvikana ko uwashaka kurogoya imigabo n’imigambi yabo bitamworohera. Kuri Donald Trump bimaze kugaragara ko adashaka umuntu wese wivanga mubuyobozi bwa gahunda ze, ariko akibagirwa ko udashobora kuyobora inzego zigusumbya imbaraga, ahubwo ugerageza kugendana nazo.
Iyo ukurikiranye neza usanga hari umurongo ubutegetsi bw’Amerika bwarangije gufata kugihugu cy’Uburusiya, hakaba hari ukuntu bashaka guhangana nabwo badakozwa kuba byakemuka munzira nziza. Iyo ukurikiranye intambara itutumba hafi y’imipaka ihuza Uburusiya n’ibihugu biri mumuryango wa NATO ubibona ko hari ikitagenda neza. Ubwo muri iki cyumweru abasirikare b’Amerika bagera kuri 3000 baherekejwe n’ibitwaro bya rutura bageraga muri Poland bakerekezwa gukambika hari y’umupaka w’Uburusiya nibwo umuntu yavuga ko ibintu atari shyashya.
Reuters ibiro ntaramakuru by’abongreza byatangaje ko mubo Trump yatoranije ngo bamufashe kuyobora Amerika hatangiye kugaragara imyumvire itandukanye niya shebuja. Uzaba ashinzwe ingabo Gen. James Mattis yavuze ko Uburusiya buza kumwanya wa mbere mubihugu bibangamiye umutekano n’inyungu z’Amerika akaba ariyo mpamvu bagomba kwitegura guhangana nabwo mubuyo bwose bushoboka.
Mattis yavuze ko yiteguye gukorana n’izindi nzego z’umtekano kugir ngo barebere hamwe uko bahangana n’Uburusiya, Ubushinwa na Islamic State ngo kuko nibo babangamiye Amerika bikomeye kuva intambara ya 2 yarangira. Ibi rero bivuze ikintu kinini kubareba kure.
Ibi byose rero Trump agomba kubyitaho agakomereza aho abandi bageze kabone nubwo hari ibyahinduka ariko akagendera mu murongo w’abandi. Bitagenze gutyo Trump azicara muri White House, hari abandi nabo bari kureba uko bazayicaramo ubutaha. Ikibazo ni ukumenya niba mugihe yakomeza imyitwarire afite ubu, ko yazarangiza mandat ye mumwuka nkuriya? Ese yakomeza kwicara ku ngoma ibarizwa muri White House mugihe abandi nabo babaza indi.
Hakizimana Themistocle