Urwego rw’ubwirinzi mu kirere u Burusiya n’u Bushinwa bifite ngo busobanuye ko indege zigezweho za Amerika zishinzwe kugenzura ikirere zishobora guhanurwa ku munsi wa mbere w’intambara igihe yaba yadutse hagati y’ibi bihugu by’ibihangange kw’isi, bikaba byatuma Abanyamerika barwana buhumyi ku rugamba rwo hasi nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga ushinzwe igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USAF.
Umunyamabanga ushinzwe igisirikare cyo mu kirere, Heather Wilson, akaba yatangarije ibi komite ishinzwe ubwirinzi ya Senat ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko n’amavugurura bateganya ku ndege zabo, agaragaza ko ikoranabuhanga ry’Abarusiya n’Abashinwa risobanuye ko zizaba ari igipimo cyoroshye nk’uko byatangajwe na Air Force Times.
Madamu Heather Wilson akaba yavugaga ku ndege y’intambara ikoreshwa nka radar ishinzwe gukusanya amakuru ikayaha abasirikare bari ku butaka yiswe E-8C JSTARS.
Iyi nkuru iravuga ko igisirikare cyo mu kirere kitari kumvikana n’abagize Senat bashaka gusimbuza iyi ndege ya JSTARS izindi ndege nshya 17 nubwo cyo kitabishaka.
Igisirikare cyo mu kirere ahubwo cyon go kikaba cyifuza kwihutisha umugambi wacyo w’uburyo butembeye imbere bwo guhangana n’urugamba. Ubu buryo bukaba bugamije guhuriza hamwe ikoreshwa ry’indege zifite abapilote, izidatwarwa n’abapilote zizwi nka drones, ndetse n’ibyogajuru kugirango bagere ku rwego nk’urwo abakeba bariho.
Abagize Senat badakozwa uyu mugambi nabo bakaba bavuga ko batazawutera inkunga y’imari irenze 50% mu gihe JSTARS yaba ishyizwe ku ruhande.
Heather Wilson mu cyumweru gishize akaba yarakomeje gushimangira ko nubwo indege za JSTARS zavugururwa zikongererwa ikoranabuhanga zitahangana n’ubwirinzi bw’Abarusiya n’Abashinwa mu gihe cy’intambara. Avuga ko missile z’Abarusiya n’Abashinwa ziraswa mu kirere zivuye ku butaka (surface-to-air missiles) zifite ubushobozi bwo kugera kure cyane kubw’ibyo indege yabo ikaba yahanurwa ku munsi wa mbere w’urugamba.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba ngo zizi ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya ndetse na missiles zabwo z’ubwirinzi zizwi nka S-400 kugeza ubu zifatwa nk’iza mbere ku Isi zishobora kurasa ikintu kiri mu birometero 400 mu kirere.
Mu kwezi gushize, u Bushinwa nabwo bwabashije kugura ubu bwirinzi bwa S-400 bituma buba igihugu cya kabiri gihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitunze iri koranabuhanga rikataje. Bikavugwa ko S-400 ihangayikishije ubuyobozi bw’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukaba buri gushaka uko bwaziba iki cyuho.
Mu gihe rero ngo kuri ubu u Burusiya bushaka kuzamura ubushobozi bwa S-400 bagakora S-500, birasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zazo muri NATO, bongera umuvuduko kuko Abarusiya bashaka gushyira S-500 ku rwego rwo kurasa mu birometero 600 mu kirere akaba ari intera ndende cyane ku buryo nta kintu cyabasha kuvogera ikirere cy’u Burusiya.