• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Editorial 23 May 2018 ITOHOZA

Urwego rw’ubwirinzi mu kirere u Burusiya n’u Bushinwa bifite ngo busobanuye ko indege zigezweho za Amerika zishinzwe kugenzura ikirere zishobora guhanurwa ku munsi wa mbere w’intambara igihe yaba yadutse hagati y’ibi bihugu by’ibihangange kw’isi, bikaba byatuma Abanyamerika barwana buhumyi ku rugamba rwo hasi nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga ushinzwe igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USAF.

Umunyamabanga ushinzwe igisirikare cyo mu kirere, Heather Wilson, akaba yatangarije ibi komite ishinzwe ubwirinzi ya Senat ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko n’amavugurura bateganya ku ndege zabo, agaragaza ko ikoranabuhanga ry’Abarusiya n’Abashinwa risobanuye ko zizaba ari igipimo cyoroshye nk’uko byatangajwe na Air Force Times.

Madamu Heather Wilson akaba yavugaga ku ndege y’intambara ikoreshwa nka radar ishinzwe gukusanya amakuru ikayaha abasirikare bari ku butaka yiswe E-8C JSTARS.

Iyi nkuru iravuga ko igisirikare cyo mu kirere kitari kumvikana n’abagize Senat bashaka gusimbuza iyi ndege ya JSTARS izindi ndege nshya 17 nubwo cyo kitabishaka.

Igisirikare cyo mu kirere ahubwo cyon go kikaba cyifuza kwihutisha umugambi wacyo w’uburyo butembeye imbere bwo guhangana n’urugamba. Ubu buryo bukaba bugamije guhuriza hamwe ikoreshwa ry’indege zifite abapilote, izidatwarwa n’abapilote zizwi nka drones, ndetse n’ibyogajuru kugirango bagere ku rwego nk’urwo abakeba bariho.

Abagize Senat badakozwa uyu mugambi nabo bakaba bavuga ko batazawutera inkunga y’imari irenze 50% mu gihe JSTARS yaba ishyizwe ku ruhande.

Heather Wilson mu cyumweru gishize akaba yarakomeje gushimangira ko nubwo indege za JSTARS zavugururwa zikongererwa ikoranabuhanga zitahangana n’ubwirinzi bw’Abarusiya n’Abashinwa mu gihe cy’intambara. Avuga ko missile z’Abarusiya n’Abashinwa ziraswa mu kirere zivuye ku butaka (surface-to-air missiles) zifite ubushobozi bwo kugera kure cyane kubw’ibyo indege yabo ikaba yahanurwa ku munsi wa mbere w’urugamba.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba ngo zizi ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya ndetse na missiles zabwo z’ubwirinzi zizwi nka S-400 kugeza ubu zifatwa nk’iza mbere ku Isi zishobora kurasa ikintu kiri mu birometero 400 mu kirere.

Mu kwezi gushize, u Bushinwa nabwo bwabashije kugura ubu bwirinzi bwa S-400 bituma buba igihugu cya kabiri gihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitunze iri koranabuhanga rikataje. Bikavugwa ko S-400 ihangayikishije ubuyobozi bw’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukaba buri gushaka uko bwaziba iki cyuho.

Mu gihe rero ngo kuri ubu u Burusiya bushaka kuzamura ubushobozi bwa S-400 bagakora S-500, birasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zazo muri NATO, bongera umuvuduko kuko Abarusiya bashaka gushyira S-500 ku rwego rwo kurasa mu birometero 600 mu kirere akaba ari intera ndende cyane ku buryo nta kintu cyabasha kuvogera ikirere cy’u Burusiya.

2018-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016
Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Editorial 10 Jun 2017
Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Editorial 04 Sep 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru