• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Editorial 17 Dec 2019 IKORANABUHANGA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kwitambika umugambi wa Facebook wo guhuza imbuga nkoranyambaga zayo zose zirimo Instagram, Messenger na WhatsApp.

Nyuma y’uko Facebook iguze Instagram mu 2012 na WhatsApp mu 2014, muri Mutarama 2019. Umuyobozi w’iyi kompanyi Mark Zuckerberg ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The New York Times yatangaje ko hari gahunda yo guhuza imikorere y’izi porogaramu zose.

Mu itangazo Facebook yashyize hanze yavuze ko impamvu y’iri komatanywa ari ukugira ngo abantu bakoresha izi mbuga babe babasha kohererezanya ubutumwa hagati yabo mu buryo bufite umutekano.

Abatangabuhamya batashatse ko umwirondoro wabo ujya hanze babwiye ikinyamakuru ‘The wall street journal’ ko iki cyemezo Komisiyo Ishinzwe Ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Trade Commission, FTC) itacyakiriye neza kuko ikibona nk’uburyo bwo kwiharira isoko ry’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga n’ubucuruzi buzikorerwaho binyuze mu kwamamaza.

Aba batangabuhamya bavuga ko FTC ishobora gushaka uburyo yahagarika uku kwihuza mu gihe ikiri gusuzuma neza ibimenyetso bifatika yakwifashisha mu rukiko igaragaza uburyo uku kwihuza gushobora kubangamira ihangana ku isoko ry’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga rinyuze mu mucyo.

Bimwe mu bikorwa bya Facebook, FTC ivuga ko bibangamira ihangana ku isoko harimo kuba igura izindi kompanyi bahanganye ndetse ikigana bimwe mu bigize izindi porogaramu.

Nyuma y’uko aya makuru y’uko leta ishobora kwitambika iyi gahunda ya Facebook yo kwihuza agiye hanze, igiciro cy’imigabane muri iyi kompanyi cyahise kigabanuka ku kigero cya 3%.

Ibi bije nyuma y’uko n’ubundi muri Nyakanga, Facebook yari yaciwe amande ya miliyari 5 z’amadorali n’iyi komisiyo kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Si Facebook gusa iri muri ibi bibazo kuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze iminsi hari impaka ku buryo kompanyi nini z’ikoranabuhanga nka Google, Apple Amazon na Facebook zigira uruhare mu kugena ibiba muri politiki n’ubukungu by’iki gihugu.

Senateri Elizabeth Ann Warren w’imyaka 70 aherutse gutangaza ko ikompanyi nini zagakwiye gucibwamo ibice mu rwego rwo kurwanya ubwiganze bwazo ku isoko.

Umunyamerika Mark Elliot Zuckerberg w’imyaka 35 ni we washinze Facebook, Inc. akaba anayiyobora.
Src: IGIHE

2019-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Editorial 03 May 2018
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Editorial 26 Jun 2019
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Editorial 07 Nov 2019
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Editorial 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo
POLITIKI

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Editorial 22 Nov 2017
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira  Igihugu  yarekuwe
Mu Rwanda

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Editorial 27 Mar 2017
Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania
POLITIKI

Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Editorial 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru