Abategetsi muri Amerika bariyama u Rwanda kudatera inkunga imitwe ya gisirikare igambiriye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko u Rwanda rwo rugahakana yuko nta nkunga nkiyo iruturukamo.
Iby’uko u Rwanda rwaba rufasha kwinjiza mu gisirikare impunzi z’Abarundi ngo bage guteza imvururu mu Burundi byabanje kuvugwa n’ikigo cy’Abanyamerika kivugira impuzi (Refugee International-RI) mu mpera z’ukwa 12 umwaka ushize ariko byarabanje gusakuzwa na Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza.
Abo bavuga yuko u Rwanda rwaba rutera inkunga abo batera u Burundi bavuga yuko abana kimwe n’abantu bakuze ahanini bakunze gukurwa mu nkambi nini y’impunzi ya Mahama, icumbikiye izisaga ibihumbi 50, mu zisaga ibihumbi 70 zibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yigeze kubwira abanyamakuru yuko ibyo birego by’u Burundi ari ibya cyana ngo kuko u Rwanda nta nyungu na nke rufite zo guteza umutekano muke muri icyo gihugu. Umuvugizi wa Minisiteri y’impunzi n’ibiza, Frederic Ntawukuriryayo we akavuga yuko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa ngo kuko iyo ibyo biza kuba byo n’ishami rya LONI rishinzwe impunzi ryari kuba irya mbere kubimenya. Minisitiri Mushikiwabo nawe ibyo yakomeje kubinyomoza.
Muri Amerika iby’uko u Rwanda rwinjza mu gisirikare abashaka cyangwa baba batera u Burundi byakomejwe n’intumwa ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello, uherutse kuvuga yuko yahuriye muri DRC n’abana batatu bari mu gisirikare kirwanya leta y’u Burundi bakamubwira yuko binjijwe mu gigisirikare, bakanahabwa imyitozo ya gisirikare n’abanyarwanda.
Linda Thomas- Greenfield
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika wungirije, ushinzwe ibibazo bya Afurika, Linda Thomas- Greenfield ejo bundi yavuze yuko ayo makuru bayagejeje kuri leta y’u Rwanda bayimenyesha yuko Amerika itifuza kubona ikindi gisa nka M23 muri aka karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo
Mbere imitwe yari izwi yuko iharanira guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni Imbogoraburundi MSD ariko ubu hakaba haherutse kuvuka FOREBU ibumbiye hamwe imitwe itandukanye irwanya ubwo butegetsi bwa Nkurunziza.
Casmiry Kayumba