• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara hagati ya Iran na Israel, ndetse n’umubano uhagaze nabi hagati ya Iran na Amerika, abayobozi bakuru b’ibi bihugu byombi batangaje amagambo akomeye yagaragaje aho bahagaze n’ibyo bateganya gukora mu minsi iri imbere.

Israel: Iran yarenze umurongo utukura

Guverinoma ya Israel yagaragaje ko Iran yarenze umurongo utukura (red line) ubwo yagabaga igitero cya missile kuri Qatar, igamije kwibasira kambi ya gisirikare ya Amerika ya Al-Udeid Air Base.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko “Iran igomba kumenya ko ibikorwa nk’ibi bigira igisubizo gikomeye byanze bikunze uyu muriro igomba kuwota. Nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kwangiza umutekano w’akarere .”

Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko ziteguye kugaba ibindi bitero bikomeye muri Tehran no mu bindi bice by’inganda z’iran zirimo gukora ubushakashatsi bwa nucléaire.

Amerika: “Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igitero cya Iran mu matware ya Amerika cyari “igisubizo gito cyane” ndetse yashimye ko Iran yabanje kumenyesha Qatar na USA mbere y’uko igitero kiba.

Trump yagize ati:“Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka. Iran nishyire hasi ibitwaro, turebe ko twabaho tudashyamirana.”

Iyi mvugo ya Trump irerekana ko Amerika itifuza gukomeza intambara, ahubwo ishaka gukoresha inzira za dipolomasi mu gusubiza ibintu ku murongo. Ariko kandi, yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yatewe.

Kuki iyi ntambara ikomeje guteza impungenge?

  • Iran irashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro nka Hamas na Hezbollah, bityo bikabangamira Israel.

  • Israel nayo ikomeje kugaba ibitero by’indege ku bikorwa bya Iran muri Syria no muri Lebanon.

  • Qatar yatangiye kugaragaza gucika intege cyane umuntu yakwita kunegekara kuko ivuga ko “amahoro arambye atagerwaho igihe ibihugu bikomeye birimo Amerika na Iran birimo guterana amagambo n’amasasu.”

Ingaruka ku karere n’isi muri rusange

  • Umutekano w’akarere uragenda uhungabana, cyane cyane mu bihugu bya Gulf (Qatar, UAE, Bahrain).

  • Ibiciro bya lisansi byatangiye kuzamuka ku isoko mpuzamahanga kubera impungenge z’ibikorwa by’amavuta byambuka umuyoboro wa Hormuz.

  • Ibihugu bikomeye nka China, Russia n’Uburayi birimo gusaba impande zombi kwihangana no gutangira ibiganiro.

Intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ni ikibazo cyagakwiye gukemuka mu maguru mashya ku rwego mpuzamahanga. Uko ibintu bihagaze ubu, ikosa rito cyangwa ijambo rya gusyugusyu nyirankabare rishobora gutuma habaho intambara rusange y’akarere (regional war), cyangwa se ibihugu bikomeye bikisanga mu ivangura riremereye rya politiki no mu bucuruzi bw’intwaro.

Amerika yo isaba amahoro, Israel isaba kwirwanaho, Iran nayo isaba kubahwa, Ikigaragara ni uko isi irimo kugana mu mage y’itangira ry’intambara yo mu gace ka Middle East

2025-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Editorial 31 Dec 2019
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 25 Apr 2025
Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Editorial 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amore akomeje kwagura muzika ye
IMIKINO

Amore akomeje kwagura muzika ye

Editorial 04 Mar 2016
BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo
UBUKUNGU

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Editorial 26 Nov 2018
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Editorial 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru