Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara hagati ya Iran na Israel, ndetse n’umubano uhagaze nabi hagati ya Iran na Amerika, abayobozi bakuru b’ibi bihugu byombi batangaje amagambo akomeye yagaragaje aho bahagaze n’ibyo bateganya gukora mu minsi iri imbere.
Israel: Iran yarenze umurongo utukura
Guverinoma ya Israel yagaragaje ko Iran yarenze umurongo utukura (red line) ubwo yagabaga igitero cya missile kuri Qatar, igamije kwibasira kambi ya gisirikare ya Amerika ya Al-Udeid Air Base.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko “Iran igomba kumenya ko ibikorwa nk’ibi bigira igisubizo gikomeye byanze bikunze uyu muriro igomba kuwota. Nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kwangiza umutekano w’akarere .”
Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko ziteguye kugaba ibindi bitero bikomeye muri Tehran no mu bindi bice by’inganda z’iran zirimo gukora ubushakashatsi bwa nucléaire.
Amerika: “Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igitero cya Iran mu matware ya Amerika cyari “igisubizo gito cyane” ndetse yashimye ko Iran yabanje kumenyesha Qatar na USA mbere y’uko igitero kiba.
Trump yagize ati:“Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka. Iran nishyire hasi ibitwaro, turebe ko twabaho tudashyamirana.”
Iyi mvugo ya Trump irerekana ko Amerika itifuza gukomeza intambara, ahubwo ishaka gukoresha inzira za dipolomasi mu gusubiza ibintu ku murongo. Ariko kandi, yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yatewe.
Kuki iyi ntambara ikomeje guteza impungenge?
-
Iran irashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro nka Hamas na Hezbollah, bityo bikabangamira Israel.
-
Israel nayo ikomeje kugaba ibitero by’indege ku bikorwa bya Iran muri Syria no muri Lebanon.
-
Qatar yatangiye kugaragaza gucika intege cyane umuntu yakwita kunegekara kuko ivuga ko “amahoro arambye atagerwaho igihe ibihugu bikomeye birimo Amerika na Iran birimo guterana amagambo n’amasasu.”
Ingaruka ku karere n’isi muri rusange
-
Umutekano w’akarere uragenda uhungabana, cyane cyane mu bihugu bya Gulf (Qatar, UAE, Bahrain).
-
Ibiciro bya lisansi byatangiye kuzamuka ku isoko mpuzamahanga kubera impungenge z’ibikorwa by’amavuta byambuka umuyoboro wa Hormuz.
-
Ibihugu bikomeye nka China, Russia n’Uburayi birimo gusaba impande zombi kwihangana no gutangira ibiganiro.
Intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ni ikibazo cyagakwiye gukemuka mu maguru mashya ku rwego mpuzamahanga. Uko ibintu bihagaze ubu, ikosa rito cyangwa ijambo rya gusyugusyu nyirankabare rishobora gutuma habaho intambara rusange y’akarere (regional war), cyangwa se ibihugu bikomeye bikisanga mu ivangura riremereye rya politiki no mu bucuruzi bw’intwaro.
Amerika yo isaba amahoro, Israel isaba kwirwanaho, Iran nayo isaba kubahwa, Ikigaragara ni uko isi irimo kugana mu mage y’itangira ry’intambara yo mu gace ka Middle East