Eugene Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI) kuri ubu akaba akekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC , yahawe uburenganzira bwa burundu bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu kizwiho kurwanya iterabwoba.
Gasana yahawe ubu burenganzira nyuma y’aho kuva mu 2016 yabagaho nk’impunzi arinzwe bikomeye na Polisi y’iki gihugu.
Umunyamategeko wa Gasana, Wildes Michael yagize ati “ Nshimishijwe no guhagararira Bwana Eugene Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri UN akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.”
Agira icyo avuga kuri ibi Gasana Eugene yabwiye itangazamakuru rya Uganda ati “ Ndashima cyane umurava wa Michael Wildes wabashije guhesha umuryango wanjye uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”
Ingingo ya 13 y’ibijyanye n’abanjira n’abasohoka ndetse n’iby’ubwenegihugu ivuga ko uwo ari wese winjiye ku butaka bwa Amerika afite ari umudipomate, iyo yujuje ibisabwa ahabwa uburenganzira bwo kuhatura no kuhakorera.
Ubu burenganzira (Green card) bwemerera Gasana kwidegembya muri Amerika, kujya hanze akagaruka ndetse akaba yasabira abo mu muryango we ba hafi kuba baba muri iki gihugu igihe cyose.
Ku rundi ruhande, ubu burenganzira ntibumugira umwere kubyaha yakurikiranwaho n’igihugu ke cyangwa nk’undi muturage wa Amerika kuko we atemerewe gutora ndetse hari n’andi mabwiriza agenga uwabuhawe (Green Card).
Uyu mugabo wavukiye i Bujumbura mu Burundi yari ambasaderi w’u Rwanda muri UN kuva 2009 kugeza muri Nyakanga 2016. Ubwo yatumizwaga ngo agaruke mu Rwanda yahise ajya muri Amerika.
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”
Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”
Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.
Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.
Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.
Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.
Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”
Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.
Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.
Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.
Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye we yahagaritswe mu nshingano mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Ntiharamenyekana impamvu yamuteye guhitamo kutagaruka mu Rwanda.