Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye imiryango y’abadipolomate bayo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ubunyamabanga bwa Leta ya USA bwaashyize ahagaragara rivuga ko bazatangira gukurikiza ayo mabwiriza Congo ku ya ejo hashize ku ya 29 Nzeli 2016.
Riti “Ibyago by’imvururu biri hejuru mu mujyi wa Kinshasa n’indi mijyi minini muri Congo.”
USA kandi ku wa Gatatu yatangaje ko yafatiye ibihano by’ubukungu abasirikare babiri bakuru bo muri Congo, ibashinja kubangamira demokarasi muri icyo gihugu.
Mu bafatiwe ibihano harimo Amisi Kumba ushinjwa gutegeka abasirikare ba FARDC kujya kuburizamo imyigaragambyo mu burengerazuba bwa Kinshasa.
Undi ni Jenerali John Numbi, wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere uvugwaho gucecekesha abantu ku ngufu kugira ngo abakandida bashyigikiwe na Perezida Kabila batsinde amatora yabaye muri Werurwe .
Imyigaragambyo iherutse muri Congo yaguyemo ababarirwa muri 50 abigaragambya barwanya ko Perezida Kabila yakwiyamamariza indi manda.