• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Editorial 07 Dec 2017 POLITIKI

Raila Odinga wari uhanganye  na Uhuru Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya atangaza ko imihango yo kumurahiza nka Perezida w’icyo gihugu izaba kuwa kabiri mu cyumweru gitaha, ariko akaba akomeje kugirwa inama zo kubireka akica amatwi !

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Raila Odinga uyobora National Super Alliance (NASA) yatangaje yuko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha azarahirira umwanya w’umukuru w’igihugu ngo kuko ubu Kenya nta Perezida ifite.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya, ejo kuwa gatatu igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zagiriye inama Odinga kureka iyo gahunda y’irahizwa ngo kuko Kenya ifite umukuru w’igihugu, Uhuru Kenyatta, warahirijwe uwo mwanya tariki 28 z’ukwezi gushize.

Ibyo bitangazamakuru bivuga yuko Umuyobozi wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri  y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Donald Yamamoto ejo ari Nairobi yabwiye Odinga yuko ibyo arimo byo gushaka kurahizwa nk’umukuru w’igihugu cya Kenya bishobora gutuma Perezida Donald Trump amufatira ibihano.

Ibyo Yamamoto yabibwiye Odinga arikumwe n’abandi bafatikanyije kuyobora NASA,  aribo bayobozi b’andi mashyaka agize NASA. Abo ni Musalia Mudavadi, Mose Wetang’ula na Kivutha Kibwana wari  uhagarariye umuyobozi w’ishyaka Wiper, Kalonzo Musoka, ubu uri hanze y’igihugu.

Raila Odinga avuga yuko agomba kurahirira uwo mwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya ngo kuko ariwe watsinze amatora ya tariki 8/8/2017, akibwa amajwi na komosiyo y’amatora (IEBC). Akavuga yuko amatora y’isubirwamo yakozwe tariki 26/10/2017 yarabivuze kare yuko atayemera na Kenyatta atamwemera ko yarahiriye umwanya wa Perezida wa repubulika  abikesha ibyavuye mu matora atemera.

Odinga akavuga yuko Amerika cyangwa ibindi bihugu nkayo bitagatekereje ibyo kumubuza kurahirira uwo mwanya ngo kuko yasanze nta ncuti zibarimo. Ngo Kenyatta yibye amajwi baraceceka, Abanyakenya baricwa mu bihe by’amatora baraceceka ngo none  baramugira inama yo kureka imigambi ye ntakuka yo kurahirira kuba Perezida wa Kenya ngo kandi bakabaye bahamya yuko ubu Kenya nta Perezida ifite. Raila ati ibyo bihugu nakekaga yuko ari incuti none namenye neza yuko ari abanzi ba Mbere.

Uyu munsi nabwo umushinjacyaha mukuru  wa Kenya, Githu Muigai yaburiye Odinga yuko gahunda afite zo kurahirira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya tariki 12 z’uku kwezi ari ugukina mu bikomeye.

Muigai yavuze yuko icyo ari icyaha gikomeye cyane, uwo gihamye ahanishwa igihano cy’urupfu ! Ngo n’abazitabira iyo mihango bazahamwa n’icyaha nk’icyo.

Kayumba Casmiry

2017-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Editorial 23 Sep 2019
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Editorial 17 Jan 2017
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Editorial 01 May 2025
Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Editorial 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine
Mu Mahanga

Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine

Editorial 18 Jul 2016
Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza
SHOWBIZ

Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza

Editorial 26 Nov 2017
Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru