Umunyamakuru Andrew Mwenda ashinja (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde kurangwa n’indimi zitandukanye ku nyungu ze za politiki, bikagera n’aho agonganisha ubuyobozi bw’igihugu cye n’amahanga ndetse no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho atibagiwe n’itangazamakuru.
Kuri we, ni cyo gihe cyo kubyibuka byose mu gihe ashaka guhatana n’abarimo Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Inkuru ya PM Daily ivuga ko Mwenda ashingira ku cyo yise ikinyoma cy’uko ubwo Gen. Tumukunde yari Minisitiri w’Umutekano yabeshye Museveni ko Gen. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa polisi akorana n’u Rwanda mu mugambi wo kurushikiriza abanyabyaha rukurikiranye.
Gen. Tumukunde ngo yavuze ko abo Banyarwanda bahungiye mu gihugu cya Uganda bibasirwaga na Gen. Kayihura abifashijwemo n’abandi bari mu rwego yari ayoboye.
Gen. Tumukunde uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu gihe yari Minisitiri w’Umutekano, yari inshuti ya Gen. Kayihura.
Bivigwa ko yahaga amabwiriza abasirikare bagatera ubwoba abatavuga rumwe n’uyu muyobozi, atibagiwe n’abanyamakuru nk’uko Mwenda abitangaza. Ati: “Yateraga ubwoba ibitangazamakuru n’abanyamakuru! Ubu arabona agaciro k’itangazamakuru rifite ubwisanzure, rimuha urubuga rwo kugaragarizaho ibyiyumviro bye. Ariko se aribuka ibyo yakoze?”
Ku wa Kane, tariki 5 Werurwe 2020, uyu mu Jenerali wakuweho amaso muri Uganda, Henry Tumukunde, wagize uruhare mu ihohoterwa ryakorewe Abanyarwanda muri Uganda, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko “Mbaye u Rwanda, nafasha abantu bashaka kuzana impinduka muri Uganda.’’ Yavugaga ko u Rwanda rwakwishyura Uganda narwo rukitwara nk’iki gihugu gitera inkunga RNC n’indi mitwe yihisha inyuma y’ibikorwa by’iyobokamana n’ibindi by’urukundo.