Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame arahakana amakuru avuga ko yaba asigaye ari mu ikipe y’abashinzwe itumanaho muri Village Urugwiro.
Ange Kagame yatangaje ibi ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma y’aho ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaje ko yamaze kwinjira mu ikipe y’abashinzwe itumanaho n’amakuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Akomoza kuri iyi nkuru, Ange Kagame yanditse agira ati “Ndabashimira ku buryo mwari mwagerageje , ariko ibi si ukuri.”
Ni nyuma y’inkuru yanditswe na Jeune Afrique kuwa Kane tariki ya 24 Werurwe 2016 yavugaga ko Ange Kagame ari umwe mu bagize itsinda rishinzwe itumanaho by’umwihariko kugenzura imbuga nkoranyambaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Iyo nkuru ikimara gusohoka ariko, abanditsi b’iki kinyamakuru basobanuriwe n’ikipe y’abashinzwe itumanaho n’amakuru muri Village Urugwiro ko ibyo banditse atari ukuri.
Umwe mu bagize iyi kipe yasubije Jeune Afrique agira ati “Ange Kagame mwavuze ko asigaye ashinzwe imbuga nkoranyambaga mu ikipe ishinzwe itumanaho muri Perezidansi, ntabwo yinjiye muri iyi kipe.”
Abashinzwe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itumanaho Yolande Makolo na Ines Mpambara
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu nabyo byabeshyuje amakuru y’uko Ange Kagame, umwana wa kabiri wa Perezida Kagame, ari umwe mu bagize itsinda rishinzwe itumanaho muri Perezidanse y’u Rwanda.
Perezidanse y’u Rwanda ibeshyuza aya makuru yagize iti “ Ange Kagame mwanditse ko ashinzwe imbuga nkoranyambaga mu itsinda rishinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ntabwo yigeze aryinjiramo.”
Mu bihe bishize, ibinyamakuru bitandukanye byagiye byandika ko Ange yaba yarinjiye muri Politiki. Ni nyuma y’amafoto mu bihe binyuranye nkaho Ange yaherekeje umubyeyi muri White House.
Ifoto Ange ari kumwe n’umubyeyi we Perezida Kagame hamwe na Obama n’umugore we yavugishije benshi
Ni ibintu byatunguye benshi, ifoto yafashwe we na Perezida Kagame bari kumwe na Perezida Obama n’umugore we Michelle yarakwirakwijwe, itangazamakuru rirandika, havugwa byinshi, ndetse bamwe batangira guhuza na politiki uku kugaragara kwa Ange aherekeje umubyeyi we, kugeza aho nyir’ubwite (Ange) yifashishije urubuga Twitter, yanditse avuga ko bitumvikana ukuntu bamwe bahinduye politiki kuba yaraherekeje umubyeyi we muri icyo gikorwa.
Icyo gihe yagize ati “Ni gute bamwe bahinduye politiki cyangwa ikintu kibi kuba naraherekeje Papa mu musangiro muri White House?[…]”
Mu minsi ishize kandi mu gihe habaga umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Ange yagaragayemo ndetse ibinyamakuru bitandukanye nabwo byongera kwandika nk’ibyo mu 2014.
Ange Kagame na se Perezida Kagame nyuma y’umwiherero w’Abayobozi i Gabiro
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nabwo yatangaje ko ibyanditswe atari ukuri kuko kumubona ari kumwe n’umubyeyi we bitandukanye n’iby’uko yaba ari gutegurwamo umunyapolitiki.
Ubusanzwe Ange Kagame w’imyaka 22 ni umukobwa umaze kuba intangarugero kuri benshi mu nama zitandukanye agenda atanga binyuze mu nyandiko ze no mu mbwirwaruhame akora. Asanzwe ari n’umuvugizi wa gahunda ya Loni yiswe ForgiveForPeace igamije kwimakaza amahoro.
Ange Kagame ni we mwana w’umukobwa wenyine wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba akunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga aganira ku ngingo zitandukanye ku bibera mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.
Umwanditsi wacu