• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Editorial 03 Dec 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ni bwo amashusho y’indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Dr Paul Gitwaza yashyizwe kuri Youtube nyuma y’igihe kitari gito amaze atunganyijwe na Producer Mariva dore ko yarangiwe gukorwa mu kwezi kwa Kanama 2016 nk’uko Mariva yabitangaje.

‘Mana kiza bene wacu’ ni imwe mu ndirimbo za Apotre Gitwaza zikunzwe na benshi ndetse na we ubwe akaba ayikunda cyane bitewe n’ubutumwa burimo bwigisha benshi akaba ari nayo mpamvu ariyo yahereyeho akora amashusho yayo. Andi makuru agera ku Inyarwanda.com ni uko izindi ndirimbo ze nazo ateganya kuzikorera amashusho mu gihe kitarambiranye.

Jado Kabanda umwe mu bayobozi ba Radio Authentic akaba n’umwe mu bareberera ibihangano bya Apotre Dr Paul Gitwaza, yabwiye Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko Apotre Gitwaza yakoze aya mashusho nyuma y’ubusabe bwa benshi bayikunda bagiye bamusaba kuyikorera amashusho cyo kimwe n’izindi ze zinyuranye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Gitwaza kuri ubu ari kunyura cyane kuri Televiziyo ya Zion Temple yitwa Authentic Tv igaragarira kuri shene (Chanel) ya 54 kuri Star Times. Apotre Dr Paul Gitwaza akaba ari we watangije itorero Zion Temple ari naryo ryaje gutangiza Authentic Tv.

“Mana umva isengesho ryanjye Mana reba agahinda kanjye, icyo nkwingingira ni uko bene wacu bakizwa” Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo. Mu mashusho yayo hagaragaramo Kanyombya uza mu mwanya wa Ntabwirwa wasenyeye urugo rwe mu kabari kugeza ubwo bamukubitirayo kubera gusinda bakamukura amenyo ndetse akaza no kwirukanwa ku kazi yakoraga azira ubusinzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MANA KIZA BENE WACU’ YA APOTRE GITWAZA.

2016-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Editorial 26 Oct 2021
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Editorial 08 Jul 2022
APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Editorial 14 Jun 2021
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Editorial 01 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze
Mu Mahanga

Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze

Editorial 02 Sep 2016
Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania
Mu Rwanda

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Editorial 31 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 24 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru