Inzego zishinzwe ubugenzuzi mu Bufaransa, zaciye uruganda rw’abanyamerika rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Apple, akayabo ka miliyari 1.2 z’amadolari, kubera kugena ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Apple yashinjwe guhatira abacuruza ibyo ikora gushyiraho ibiciro kuri iPads n’ibindi bikoresho uru ruganda rukora, ikaba yarabangamiye ihiganwa mu bucuruzi. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baguzi kuko abacuruzi batabasha kugabanya ibiciro cyangwa kwigenga mu bucuruzi.
Urwego rushinzwe ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa kandi rwahannye abacuruza ibikoresho bya Apple muri icyo gihugu barimo Tech Data na Ingram Micro, aho baciwe miliyoni 139 z’amayero.
Apple ishinjwa kandi kuba yarabangamiye uguhatana ku isoko hagati y’abashinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa byayo. Uru ruganda ariko rwavuze ko ruzajuririra iki cyemezo.
Mu kwezi gushize Apple yaciwe miliyoni $27.4 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe ku isoko zikagenda gahoro, bigakorwa abazitunze batabanje kumenyeshwa, ibintu byafashwe nk’amayeri yo kubahatira kugura izigezweho.
Ni umwanzuro wafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere mu Bucuruzi mu Bufaransa, DGCCRF, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka ibiri.
Ibyo bibazo ngo byagiye bigaragara abantu bamaze kujyanisha n’igihe (update) porogaramu ya iOS telefoni za Apple zikoresha, ugasanga iraziremereye bityo umuvuduko zakoreragaho ibyo uzisabye ugahita ugabanuka, kandi udashobora gusubizamo iOS wari usanganywe.
Mu 2015 kandi yishyuye miliyoni 234 z’amadorali ya Amerika, nyuma yaho bitahuriwe ko yaba yarakoresheje bumwe mu buhanga bwavumburiwe muri iyi kaminuza ya Wisconsin-Madison, idahawe uburenganzira.
Src: Igihe