Ikigo cy’ubucuruzi mu ikoranabuhanga, Apple, cyashinje abashakashatsi ba sosiyete ya Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha telefoni zayo za iPhone.
Ibi bibaye nyuma y’uko abashakashatsi ba Google batangaje ko hari imbuga zinyuzwaho amakuru zari zinjiwemo n’aba “Hackers” ku buryo umuntu wese ukoresha iPhone wari kuzikoresha aba ba hackers bari kwinjira mu mabanga ye byihuse.
Mu itangazo Apple yasohoye kuwa Gatanu yahakanye ibyari byatangajwe n’abashakashatsi ba Google ivuga ko byose atari ukuri.
Ryagiraga riti “Ibyo Google yatangaje yabivuze nyuma y’amezi atandatu uburyo bw’imikorere (Operating System) bukoreshwa mu telefoni za iPhone bumaze gukarishywa”.
Ikomeza igira iti “Iby’uko ibikorwa by’amabanga byose by’abakoresha iPhone bizinjirwamo no gukoresha amwe mu mabanga yabo ntago ari byo. Igitero cyo kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone cyari gitumbiriye abantu bamwe, ntago ari muri rusange nk’uko byari byavuzwe.”
Umwe mu bakora izi telefoni nawe yahamije ko mu minsi 10 bamenye icyo kibazo bahise bagikemura.
Agira ati “Ibimenyetso byerekana ko ibitero byamaze amezi abiri aho kuba imyaka ibiri nk’uko Google ibivuga. Twakemuye ikibazo cy’imbaraga nke za Operating System muri Gashyantare iminsi 10 nyuma yo kubimenya. Google yatwegereye n’ubundi turi gukemura ikibazo”.
Mu itangazo Google yasohoye mu kinyamakuru cya CNN yireguye ivuga ko ubushakashatsi bwayo bugamije kumenya aho imbaraga z’umutekano mu by’ikoranabuhanga waba udakomeye kugira ngo bige ku ngamba zo kwirinda.
Apple yatesheje agaciro ibyo Google yari yatangaje ivuga ko yakemuye ibijyanye n’umutekano w’abakoresha iPhone, ibi ikaba ibikoze mu gihe irimo kwitegura gushyira ku isoko telefoni nshya muri iki cyumweru.
Src : IGIHE