• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Editorial 11 Sep 2019 IKORANABUHANGA

Ikigo cy’ubucuruzi mu ikoranabuhanga, Apple, cyashinje abashakashatsi ba sosiyete ya Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha telefoni zayo za iPhone.

Ibi bibaye nyuma y’uko abashakashatsi ba Google batangaje ko hari imbuga zinyuzwaho amakuru zari zinjiwemo n’aba “Hackers” ku buryo umuntu wese ukoresha iPhone wari kuzikoresha aba ba hackers bari kwinjira mu mabanga ye byihuse.

Mu itangazo Apple yasohoye kuwa Gatanu yahakanye ibyari byatangajwe n’abashakashatsi ba Google ivuga ko byose atari ukuri.

Ryagiraga riti “Ibyo Google yatangaje yabivuze nyuma y’amezi atandatu uburyo bw’imikorere (Operating System) bukoreshwa mu telefoni za iPhone bumaze gukarishywa”.

Ikomeza igira iti “Iby’uko ibikorwa by’amabanga byose by’abakoresha iPhone bizinjirwamo no gukoresha amwe mu mabanga yabo ntago ari byo. Igitero cyo kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone cyari gitumbiriye abantu bamwe, ntago ari muri rusange nk’uko byari byavuzwe.”

Umwe mu bakora izi telefoni nawe yahamije ko mu minsi 10 bamenye icyo kibazo bahise bagikemura.

Agira ati “Ibimenyetso byerekana ko ibitero byamaze amezi abiri aho kuba imyaka ibiri nk’uko Google ibivuga. Twakemuye ikibazo cy’imbaraga nke za Operating System muri Gashyantare iminsi 10 nyuma yo kubimenya. Google yatwegereye n’ubundi turi gukemura ikibazo”.

Mu itangazo Google yasohoye mu kinyamakuru cya CNN yireguye ivuga ko ubushakashatsi bwayo bugamije kumenya aho imbaraga z’umutekano mu by’ikoranabuhanga waba udakomeye kugira ngo bige ku ngamba zo kwirinda.

Apple yatesheje agaciro ibyo Google yari yatangaje ivuga ko yakemuye ibijyanye n’umutekano w’abakoresha iPhone, ibi ikaba ibikoze mu gihe irimo kwitegura gushyira ku isoko telefoni nshya muri iki cyumweru.

Src : IGIHE

2019-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Editorial 16 May 2018
Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Editorial 05 Jan 2019
Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Editorial 24 May 2018
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Editorial 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Editorial 03 Sep 2019
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Editorial 04 Mar 2017
Amavubi asezerewe na Congo
IMIKINO

Amavubi asezerewe na Congo

Editorial 30 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru