• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Editorial 21 Oct 2024 Amakuru, IMIKINO

Imikino ya shampiyona Y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere yakomeje hakinwa imikino  y’umunsi wa gatandatu wa Rwanda Premier League.

Ni imikino yaranzwe no gutsindwa kwa Kiyovu sports yatsindiwe mu karere ka Rubavu na Marines, aha kandi amakipe arimo APR FC na Rayon Sporta yabonye intsinzi.

Imikino yatangiye kuwa gatandatu, ikipe ya Etincelles yatsindiwe mu rugo n’ikipe y’Amagaju ibitego 3-2.

Mu karere ka Ngoma, ikipe ya Muhazi United yo yatsindiye mu rugo ikipe ya Rutsiro yo mu ntara y’i Burengerazuba igitego kimwe ku busa.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatahukanye amanota atatu y’uyu munsi aho yatsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego bibiri ku busa.

Kuri iki cyumweru, hakinwe imikino yariteganyijwe ndetse n’umukino wahuje ikipe ya APR FC utari warangiye kuwa Gatandatu wayihuzaga na Gasogi United.

Uyu mukino wari wasubitswe ugeze ku munota wa 15, hakinwe iminota yari isigaye isiga APR FC itsinze uyu mukino ku gitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwahuje Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, uba umukino wa 3 iyi kipe inganyije imikino itatu yayo.

Marine FC yitwaye neza kuko yatsinze Kiyovu Sports ibitego bine kuri bibiri mu kukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa mbere aho ikipe ya AS Kigali irahura n’ikipe ya Vision, ni umukiko ubera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 12.

Nyuma y’uyu munsi wa gatandatu, harakurikiraho umukino w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, u Rwanda ruzahura na Djibouti kuri iki cyumweru.

 

2024-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Editorial 07 Apr 2021
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 13 Sep 2021
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Editorial 15 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Editorial 27 Feb 2016
Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi,  anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Editorial 10 Feb 2019
Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC
Amakuru

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC

Editorial 30 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru