• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Editorial 04 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru zishojwe nu Rwanda hakinwa imikino y’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, imikino myinshi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium yagaragayemo udushya tudasanzwe.

Duhereye ku mukino wo kuwa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC , umukuno urangira Police ibonye intsinzi y’ibitego 3-2.

Ikipe ya Rutsiro yo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri, Police iza ibyishyura yageze naho igitego cy’intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma.

Aha niho myugariro w’umunye- Ghana Issa Yakubu yatsinze igitego cya Gatatu cyabahaye amanoto abemerera kuyobora urutonde rwa shampiyona, mu kwishimira igitego uyu mukinnyi yakuyemo ikabutura bituma ahabwa ikarita itukura.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino warangiye  Gikundiro itsinze mu buryo budasanzwe aho yatsinze ibitego 4-0.

Ni umukino wari wavuzwe cyane bitewe n’ubukeba bw’aya makipe yombi bigendanye n’amateka bafitanye. Mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Gusa aya makipe yombi agarutse mu gice cya kabiri cyabonetsemo ibitego 4-0 byatsinzwe na Iraguha Hadji watsinzemo ibitego bibiri, Fall Ngagne na Bagayogo.

Nyuma y’uyu mukino Buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 240 Frw harimo angana n’ibihumbi 150 bari bemerewe nk’agahimbazamusyi k’umukino.

Kuri iki cyumweru habaye agashya kadasanzwe ubwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga na Gorilla FC umukino urangira ari 0-0.

Aha niho muri uyu mukino ikipe ya APR FC yakinnye iminota hafi 10 ifitemo abanyamaganga 7 kandi bitemewe, nk’uko amatageko y’amarushanwa abivuga ikipe iba yemerewe gukinisha abanyamahanga batandatu bari mu kibuga.

Uyu mukino utararangira kandi aha niho umuyobozi wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf yanditse ibaruwa irega APR FC ko bakoresheje abanyamahanga barenze abagenwe kujya mu kibuga.

Usibye utu dushya twaranze uyu munsi, dore uko mikino y’umunsi wa 8 yagenze:


Gasogi United 0-1 Etincelles FC

Police FC 3-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 4-0 Kiyovu SC

Amagaju FC 3-1 Vision FC

Bugesera FC 1-1 Musanze FC

Mukura VS 0-0 AS Kigali

Marines FC 2-1 Muhazi United

APR FC 0-0 Gorilla FC

2024-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Editorial 11 Nov 2024
Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Editorial 12 Feb 2022
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Editorial 05 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”
UBUKUNGU

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Editorial 13 Aug 2019
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30
Mu Mahanga

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Editorial 01 Oct 2017
Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi
ITOHOZA

Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi

Editorial 25 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru