• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Editorial 16 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino ubanza w’injonjora rya kabiri wo guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champion league, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yanganyije na Etoile du Sahel i gitego kimwe kuri kimwe, ni mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

Ubwo hari ku munota wa 3, myugariro Fitina Omborenga yateye ku mutwe ashaka kuwukuraho birangira umunyezamu Ishimwe Jean Pierre atunguwe n’ishoti ryatewe na Tayeb Meziani abonera igitego cya mbere ikipe ya Etoile Du Sahel.

Uko umukino wakomezaga niko ikipe y’ingabo z’igihugu yakomezaga guhanahana neza, ibi byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 41, nibwo rutahizamu wa APR FC akaba na Kapiteni wayo Jacques Tuyisenge yahereje umupira Manishimwe Djabel ayibonera igitego cyo kwishyura.

Iki gitego cya Djabel cyakomeje guherekeza iyi kipe kugeza ubwo hari ku munota wa 45 ubwo amakipe yombi yaba APR FC ndetse na Etoile Sportif du Sahel yo mu gihugu cya Tunisia yagiye ku ruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya Kabiri cy’umukino, ubwo hari ku munota wa 24 nibwo Tuyisenge Jacques yagize ikibazo cy’imvune ubwo bari bamuhaye umupira agerageje kuwuhagarika arawureka bitewe nuko asa nuwagize ikibazo mu kibero cy’ukuguru kw’iburyo, aha Tuyisenge yahise asimburwa na Nshuti Innocent.

Muzindi mpinduka zakozwe ku ruhande rwa APR FC, Mugunga Yves yasimbuye Mugisha Gilbert naho Ishimwe Anicet we yasimbuye Kwitonda Alain uzwi nka Bacca wavuye mu ikipe ya Bugesera FC yo mu karere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Ukwakira 2021, uyu mukino wo uzabera muri mujyi wa Souse wo muri Tunisia.

2021-10-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

Editorial 04 Jul 2018
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Mar 2023
“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Editorial 07 Jun 2024
Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.
POLITIKI

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Editorial 29 Aug 2017
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Amakuru

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 08 Feb 2016
Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare
HIRYA NO HINO

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Editorial 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru