• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Editorial 22 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramid mu mikino ya CAF Champions League biyibuza gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’amatsinda nk’uko yari yabyihaye nk’intego.

Uyu mukino wagiye gutangira abakunzi n’abafana  ba APR FC bafite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y’uko bari banganyije n’ikipe ya Pyramid mu mukino ubanza igitego kimwe kuri kimwe.

Ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba I Kigali nibwo umukino watangiye aho umutoza Darkonovic yari yahisemo gukoresha  Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu.

uyu mukino watangiye ikipe ya APR fc isatira kuko yaribizi neza ko kubona igitego biyifasha kuyobora umukino ku munota wa cumi (10) , aho Dauda yatsindiye igitego cya mbere, ku burangare bwabamyugariro ba pyramid.

Umukino wakomeje amakipe yombi agerageza uburyo bwo gushaka igitego ariko bikagorana, mbere y’uko igice cya mbere kirangira  Pyramids FC yaje kubona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Chibi, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye ikora impinduka Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson, yazanye  imbaraga mu busatirizi aho ku munota wa 47 yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu umunyezamu arawufata.

Pyramid yaje kubona  igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.

Umukino ugana ku musozo apr  gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe na Karim Hafez ku munota 90,  nyuma y’ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour.

APR FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri2024, yasone Umukino urangiye ari 3-1, ihira isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

2024-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Editorial 14 Feb 2023
Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Administrator 23 Oct 2025
Umutoza António Conceição utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon akoze impinduka mu rutonde rw’abakinnyi 25 bitegura imikino ya Cap-Vert n’u Rwanda

Umutoza António Conceição utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon akoze impinduka mu rutonde rw’abakinnyi 25 bitegura imikino ya Cap-Vert n’u Rwanda

Editorial 19 Mar 2021
Kiyovu SC  yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Kiyovu SC yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Editorial 17 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN
Amakuru

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Editorial 20 Nov 2021
Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’
KWAMAMAZA

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Editorial 13 May 2017
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye
Amakuru

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Editorial 15 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru