Ikipe ya APR FC yageze muri ½ cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda B, wakiniwe muri Tanzania.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yasoje itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, nyuma y’imikino itatu yakinnye ikaba izigamye ibitego bine.
Uyu mukino, APR yawukinnye idafite rutahizamu Djibril Ouattara urwaye ndetse na Dauda Yussif Seidu wahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo.
Nubwo abakinnyi nka Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bahbabonye amahirwe menshi mu ntangiriro, ntibashoboye gufungura amazamu.
Byasabye gutegereza umunota wa 40 kugira ngo Niyigena Clément afungure amazamu ku ishoti rikomeye yateye yigaramye mu buryo buzwi nka Bycyle Kick.
Ariko ibyishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 44, Eric Mwijage Edison wa KMC yahise yishyura nyuma y’ikosa ry’aba myugariro b’ikipe ya APR FC.
APR FC na KMC zombi zasoje imikino yazo aho zifite amanota arindwi, gusa APR FC yo ikababa ifite ibitego byinshi izigamye.
Mu wundi mukino wo muri irii tsinda, Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.
APR FC izategereza kugeza ku wa Gatatu kugira ngo imenye ikipe bazahura muri ½, ni hagati y’uzava mu Itsinda C aho amakipe ane ari kunganya amanota abiri.
Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu, aho KMC izahura na Singida Black Stars yabaye iya mbere mu Itsinda A.




