Ikipe APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na Club Africain yo muri Tunisia, ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018 kuri stade international ya Rades mu Mujyi wa Tunis, habereye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, wahuje APR FC na Club Africain.
Jimmy Mulisa yari yagiriye icyizere bamwe mu bakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga barimo rutahizamu wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere kuva avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri na Imran Nshimiyimana wari utarabanza mu kibuga kuva uyu mwaka w’imikino watangira.
Umukino watangiye APR FC igaragaza igihunga byatumye itsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 13 gusa, cyatsinzwe na Bilel Khefifi wasatiraga aciye ku ruhande rw’ibumoso, wagoye cyane Ombolenga Fitina.
Abafana ba APR FC bagize icyizere cyo gukomeza ku munota wa 26 ubwo Muhadjiri Hakizimana yahabwaga umupira mwiza na Butera Andrew acenga ba myugariro babiri ba Club Africain ariko bamukoreraho ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’umukino yemeza ko ari penaliti, yaninjijwe neza na Muhadjiri.
Club Africain yakiniraga mu rugo yakomeje gusatira ariko izitirwa n’ubwugarizi bwa APR FC bwari buri mo Buregeya Prince na Herve Rugwiro n’umunyezamu Kimenyi Yves wakuyemo imipira itatu yashoboraga kubyara ibitego mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri APR FC yari igifite amahirwe yo gukomeza kubera igitego cyo hanze, yasimbuje, Dominique Savio Nshuti afata umwanya wa Butera Andrew wari wagize umukino mwiza.
Izi mpinduka ntabwo zatanze umusaruro kuko APR FC yakomeje gusatirwa cyane, binayiviramo gutsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Ghana Derick Sasraku ku munota wa 63.
Abafana ba Club Africain bakomeje kugaragaza kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, bashyize umutima mu gitereko ku munota wa 68 ubwo Ali Abdi yahinduraga umupira uvuye ku ruhande rw’iburyo uhura na Emmanuel Imanishimwe yitsinda igitego cyabaye igitego cya gatatu cya Club Africain.
Mulisa yongeye gukora impinduka, Maxime Sekamana afata umwanya wa Iranzi Jean Claude ariko ntibyagira icyo bihindura, umukino urangira APR FC itsinzwe 3-1 isezererwa muri CAF Champions League.
Ntiyashoboye kugera ku ntego yari yihaye zo kugera muri 1/2 cy’amarushanwa ya CAF.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni Mukura VS izaseruka kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018 kuri stade Huye, ihangana na Free state stars yo muri Afurica y’epfo, aho isabwa gutsinda kuko umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 0-0.