APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, amahirwe yo kwegukana igikombe ariyongera.
Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yari yagiye ivugwamo ibibazo byinshi by’umwuka mubi byatumye kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame ahagarikwa nyuma aza kubabarirwa ahubwo hahagarikwa abatoza barimo umukuru Ivan Minnaert n’abamwungirije, Lomami Marcel na Jeannot Witakenge byatumye kuva ku wa Gatatu itangira gutozwa na Nkunzingoma Ramadhan na Hategekimana Corneille.
Ku rundi ruhande, APR FC iri mu rugamba rwo gushaka igikombe uyu mwaka ndetse ikaba ifite amahirwe menshi, yari ifite akanyamuneza ko kugarura mu kibuga kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umaze igihe yaravunitse na myugariro ngenderwaho Rugwiro Herve utarakinnye umukino uheruka wa Police FC kubera amakarita atatu y’imihondo.
By’umwihariko APR FC yanakinaga umukino wa nyuma iri kumwe na Djihad Bizimana ugomba guhita yerekeza mu Bubiligi mu ikipe nshya ya Waasland-Beveren yamuguze, nabyo byongereye bagenzi be imbaraga bakina neza igice cya mbere ndetse ikirangiza ifite igitego 1-0.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 41 ku kazi gakomeye kakozwe na Iranzi Jean Claude waciye ku bakinnyi babiri ba Rayon Sports, yubura amaso abona Muhadjili Hakizimana ahagaze neza amuha umupira, uyu musore uvuka i Rubavu nawe aritonda atera ishoti riremereye mu izamu, Ndayishimiye Eric Bakame ntiyabasha kurikuramo.
Mu gice cya mbere Rayon Sports yakoze impinduka mu buryo butunguranye kubera imvune ya Benyimana Caleb asimburwa na Ismaila Diarra, igice cya kabiri na cyo gitangiye Nkunzingoma yongera gukora impinduka Muhire Kevin yinjira asimbuye Manishimwe Djabel utari wigaragaje mu gice cya mbere.
Rayon Sports yakinaga ishaka kwishyura ndetse Muhire wari umaze kwinjira agenda ayifasha kurema uburyo bw’ibitego ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo kuri Diarra na Tchabalala.
Byaje kuba bibi kuri iyi kipe ikomoka i Nyanza ku munota wa 72 ubwo Muhadjili yatsindaga igitego cya kabiri ku burangare bwa ba myugariro, abafana mu byishimo byinshi bitera ibicu n’icyizere cyinshi ko amanota atatu byanze bikunze bashobora kuyegukana.
Nyuma y’iminota itanu Rayon Sports yabashije kwishyuramo igitego kimwe cyasinzwe na Kwizera Piertot ku ishoti rya kure yateye, umunyezamu Kimenyi Yves ntiyabasha gukurikira.
Mu minota ya nyuma Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira, umutoza Nkunzingoma akora izindi mpinduka akuramo Niyonzima Olivier aha umwanya Mugisha Gilbert ariko biba iby’ubusa igitego cyo kwishyura kirabura, umukino urangira ari 2-1.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Djihadi Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Nyandwi Saddam, Mukunzi Yannick , Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb.
Uko imikino yose yabaye yarangiye
Gicumbi FC 2-0 Musanze FC
Kirehe FC 1-0 AS Kigali
Espoir FC1-0 Amagaju FC
Sunrise FC 1-1 Mukura VS
APR FC 2-1 Rayon SportS
Police FC 0-0 Marine FC
Miloplast FC 0-0 Etincelles FC