• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Editorial 18 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari bamaze iminsi berekeje amaso mu gihugu cya Qatar ahabereye igikombe cy’Isi 2022, ni igikombe cyegukanywe na Argentina itsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Lusail Stadium wakurikiwe n’abantu 88,966 ndetse barimo n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n’abandi batandukanye.

Ikipe y’igihugu ya Argentina niyo yatangiye neza uyu mukino ubwo ku munota wa 23 gusa Lionel Messi yabonye igitego cya mbere kuri Penaliti yari ikorewe Angel Dimaria.

Dimaria wagize umukino mwiza, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 36 w’umukino bityo igice cya mbere kirangira Argentina iyoboye ku bitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino ikipe y’u Bufaransa niyo yitwaye neza kuko ku munota wa 80 Kylian Mbappe yabonye igitego kuri Penaliti ndetse aza no gutisinda ikindi gitego nyuma y’umunota umwe, ibi bikaba byatumye amakipe yombi asoza umukino mu minota 90 ari ibitego 2-2 byatumye berekeza mu minota 30 y’inyongera.

Iyi minota ikaba yabonetsemo ibitego bibiri, kimwe ku ruhande rwa Argentina cyatsinzwe na Lione Messi ku munota wa 108 naho ku ruhande rw’u Bufaransa gitsindwa na Mbappe ku munota wa 118, birangira amakipe yombi yerekeje muri Penaliti.

Argentine yahise yegukana igikombe cy’isi 2022 itsinze penaliti 4 kuri 2, ku ruhande rw’u Bufaransa abakinnyi bahushije penaliti ni Kingsley Comman na Aurelien Tchouameni.

Iki gikombe cy’Isi 2022 gitwawe na Argentina gifite umwihariko wo kuba ari nacyo cya nyuma kigiye gukinwa ari amakipe 32 kuko mu cy’ubutaha 2026 kizitabirwa n’amakipe 48.

Argentina ikaba itwaye igikombe cyayo cya 3 ndetse ikaba inegukanye miliyoni 42 z’Amadorali nk’igihembo Nyamukuru, ikipe yabaye iya kabiri ni U Bufaransa, Croatia iba iya Gatatu naho Morocco yo isoje iyi mikino ku mwanya wa kane.

Usibye igikombe ndetse n’imidali yahawe abakinnyi ba Argentina ndetse n’u Bufaransa, dore uko ibindi bihembo byatanzwe ndetse n’ababitwaye:

Umukinnyi muto: Enzo Fernandez (Argentina)

Umunyezamu: Emiliano Martinez (Argentina)

Uwatsinze ibitego byinshi: Kylian Mbappe yatsinze ibitego 8 akinira u Bufaransa

Umukinnyi w’irushanwa: Lionel Messi (Argentina).

2022-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Editorial 14 May 2021
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Editorial 08 Mar 2016
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Editorial 15 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu
Mu Mahanga

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Editorial 27 Jun 2016
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura
Amakuru

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Editorial 11 Jul 2024
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad
IMIKINO

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru