Mu Rwanda harimo gutegurwa ko hakinwa imikino y’igikombe cy’Amahoro 2023 dore ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023 ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza rigomba gutangira gukinwa tariki ya 14 na 15 Gashyantare 2023.
Mbere y’uko iyi tombola iba, ikipe ya AS Kigali iheruka gutwara igikombe giheruka yari yanditse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yikuye muri iri rushanwa ku bw’uko bifuza gushyira imbaraga zose kuri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa imikino 18 muri 30 iba iteganyijwe.
Kuvamo kwa AS Kigali byatumye hasigara amakipe 27 muyari yiyandikishije yagombaga gukora Tombola kuri uyu wa gatatu, nyuma yaho iyo tombola ibereye aagana mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Gasogi United yanditse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko itazitabira iri rushanwa kubw’impamvu zitayiturutseho.
Niki cyatumye habaho gusezera mu gikombe cy’Amahoro ku ikipe ya AS Kigali?
Ubwo umuyobozi w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko imbaraga z’iyi kipe zigiye gushyirwa muri shampiyona y’u Rwanda, kuko kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu aho irushwa n’ikipe ya mbere ya APR FC amanota 3 gusa, kandi hakaba hari ikizere ndetse ko bigishoboka ko batwara iki gikombe.
Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko bari biyandikishije ndetse banatanga amafaranga ibihumbi 100 by’u Rwanda ariko nta mpungenge bafite z’ayo mafaranga batanze ko bo biteguye kuba banayahomba ariko bakita kuri shampiyona y’u Rwanda.
Gasogi United yari yitabiriye Tombola ndetse yari buzahure na Rwamagana City yaje kwivana muri iri rushanwa.
Binyuze mu kiganiro cy’Imikino gitambuka kuri Radiyo ya BB FM Umwezi 95.3 FM, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2023, umuyobozi w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko bavuye muri iri rushanwa kubera kutubahira amategeko kw’abashinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA.
KNC ubwo yahamagarwaga mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Amarushanwa akwiriye kugendera ku mategeko ayagenga, aho kugendera ku marangamutima y’abantu, FERWAFA yari yatumenyesheje ko tutazakina ijonjora ry’ibanze, babihindura ku munota wa nyuma, ntidukunda akajagari nibakurikiza amategeko batumenyesheje twe turi tayali gukina.”
Amategeko atarubahirijwe KNC avuga ni ayahe ?
Ubwo abanyamuryango batumirwaga muri tombora yabaye kuri uyu wa gatatu, bari bamenyeshejwe ko amakipe 11 muyari yiyandikishije yitwaye neza mu myaka itatu iheruka y’igikombe cy’Amahoro yo ntabwo yagombaga gukina ijonjora ry’ibanze rizatangira mu cyumweru gitaha.
Gusa ibi byaje guhinduka ubwo tombola yari igiye kubaho, aho umwe mu banyamuryango ba FERWAFA bahagurutse bagasaba ko iyi gahunda y’amakipe 11 atazaca mu ijonjora ry’ibanze yahinduka ngo amakipe ni menshi ahubwo akaba amakipe 5 akava kuri 11.
Uyu munyamuryango akimara kuvuga ibi, bamwe mu bari bateraniye muri icyo cyumba cyaberagamo Tombora bahise babishyigikira ku bwinshi bituma aho kuba amakipe 11 atazakina ijonjora rya mbere ahinduka amakipe atanu ariyo Rayon Sports, APR FC, Police FC, Mukura VS na Kiyovu SC.
Ibi bimaze kwemezwa nibwo hahise habaho Tombola y’amakipe 22, ni ukuvuga ayo makipe azakina ijonjora rya mbere hazaboneka mo amakipe 11 azasanga andi 5 atarakinnye ijonjora ry’ibanze akaba amakipe 16 azahita akomereza muri 1/8 cy’irangiza.
Ni iki cyatumye amakipe agabanywa akava kuri 11 akagera kuri 5 atazakina imikino y’ijonjora rya mbere?
Impamvu nyamukuru yatumye habaho guhindurwa umubare w’ayo makipe uyu munyamuryango wa FERWAFA yatanze, ngo ni uko amakipe azakina aimikino myinshi kandi urebye aya makipe ni ubundi akaba ari no muri shampiyona bisa nk’aho harebwa ku kigendanye n’amikoro aya makipe azaba atorohewe.
Amategeko y’igikombe cy’Amahoro avuga iki ku ikipe yasezeye muri iri rushanwa?
Ubusanzwe iyo hari amarushanwa agiye gukinwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, habaho gutegura n’amategeko agenga iryo rushanwa, ibi bikaba binajyanirana n’igikombe cy’Amahoro 2023.
Mu ngingo ya 12 y’aya mategeko yatangajwe na FERWAFA, agace kayo ka kabiri kavuga ko amakipe 16 adafite amanota meza mu myaka itatu y’imikino y’igikombe cy’Amahoro ni ukuvuga 2018,2019 na 2022 ariyo abanza guhura mu ijonjora ribanza akazasanga andi 12 yari yitwaye neza ugendeye ku manota bahabwa.
Ibi bivuze ko amakipe yiyandikishije uyu mwaka uko ari 28 hagombaga kuvamo amakipe 16 agahura yakaboneka umunani yisunga 11 asigaye kuko AS Kigali yo yari yamaze gusezera mbere ya Tombola.
Nyamara siko ibi byagenze kuri uyu wa Gatatu ubwo hari hagiye kuba Tombola y’igikombe cy’Amahoro 2023 aribyo umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, KNC yagendeyeho avuga ko amategeko atakurikijwe akaba ariyo mpamvu ikipe ye yasezeye.
Amategeko ateganya iki ku ikipe yasezeye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023?
Mu ngingo ya 13 y’amategeko agenga igikombe cy’Amahoro 2023 avuga ko ikipe isezeye muri iri rushanwa ariko yaramaze kwiyandikisha, igasezera mbere y’iminsi itanu ngo irushanwa ribe ihanishwa gutanga amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe ikipe yo isezeye irushanwa ryamaze gutangira yo icibwa amande y’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda(500 000 frw).
Ikipe ya AS Kigali yo yasezeye ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 bivuze ko haburaga imikino 8 ngo irushanwa ritangire ndetse na gasogi yasezeye habura imini itandatu ngo ritangire agomba guhanishwa gutanga amande y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300 000frw).
Ni iki ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryo rivuga?
Mu kiganiro Jules Karangwa, umuvugizi wungirije wa FERWAFA yahaye Flasha FM yavuze ko abashinzwe amarushanwa aribo babifite mu nshingano zo kureba ibihano bikwiye ngo barebe ikizakurikiraho ku ikipe ya AS Kigali kuko yatanze iki kiganiro ikipe ya Gasogi United itari yandika ivuga ko ivuye muri iri rushanwa.
Uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro mu bagabo:
Uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro mu bagore: