• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

Editorial 17 May 2021 IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 hakinwe imikino y’umunsi wa gatandatu aho hasozwaga itsinda rya C na D, amakipe arimo AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC yasohotse matsinda aho agomba guhatanira igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira umwanya wa 9 kugeza kuwa 16 ari naho hazavamo ikipe ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Duhereye mu itsinda rya C, ikipe ya AS Kigali yaraye itsinzwe na Musanze FC ibitego bibiri kuri kimwe, uyu mukino wabereye kuri Sitade Mumena ikipe ya AS Kigali yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Boubakar Lawar kuri Penaliti ubwo hari ku munota wa 36, ku ruhande rwa Musanze FC yo yatsindiwe na Samson Ikechukwu ku munota wa 23 naho ikindi gitsindwa na Niyitegeka Idrissa ku munota wa 70.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Etincelles FC y’i Rubavu yari yakiriye ikipe ya Police FC kuri sitade Umuganda, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Ndayishimiye Antoine Domnique ku munota wa 9 naho Hassan Djibrim yishyurira ikipe ya Etincelles ku munota wa 59.

Muri iri tsinda ikipe ya AS Kigali yarisohotsemo iyoboye n’amanota 12 naho Police FC yo iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, ibi bivuze ko aya makipe yombi ajya mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe cya 2020-2021, ni mu gihe ikipe ya Musanze FC yabaye iya gatatu n’amanota 9 naho Etincelles iba iya kane n’amanota ane, aya makipe yombi agomba guhatanira kwerekeza mu guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Mu itsinda rya D, Ikipe ya Mukura VS yo yatsinzwe na Marines FC i Huye ibitego 2 kuri 1, ni ibitego byatsinzwe na Hakizimana na Mugenzi Bienvenu ku ruhande rwa Marines naho kuri Mukura itsindirwa na Munezero Dieudone, mu wundi mukino ikipe ya Espoir FC yo yanganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe, kuri Espoir yari iri murugo yatsindiwe na Akora naho Sunrise itsindirwa na Kizza.

Iri tsinda ryasojwe ikipe ya Marines FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13, Espoir FC isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.
Aya makipe yombi akaba yahise akomeza mu cyiciro cyo guhatanira igikombe kizaba kigizwe n’amakipe umunani, naho ikipe ya Sunrise na Mukura yo agomba guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino isoza amatsinda iri bukinwe kuri uyu wa mbere iteye gutya:

Gorilla FC vs APR FC
As Muhanga vs Bugesera FC
Gasogi United vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Rutsiro

2021-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Editorial 12 Sep 2023
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Editorial 05 Oct 2022
Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Editorial 03 Sep 2024
Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Editorial 06 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu
IMIKINO

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Editorial 13 Jan 2016
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani
ITOHOZA

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Editorial 25 Oct 2018
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye
Mu Mahanga

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Editorial 06 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru