• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Editorial 14 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa gatanu ku matsinda abiri ya C ndetse na D, amakipe amwe n’amwe akomeje kwitwara neza ndetse anashimangira kugera mu makipe umunani agomba gukina imikino yo gushaka igikombe naho andi akomeza kugana habi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, hakinwe imikino ine mu matsinda yombi.

Duhereye ku itsinda C, ikipe ya Police FC yari yakiriye ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali i Nyamata aho kubera kuri sitade Amahoro bitewe nuko iyi sitade yahagaritsweho kuberaho imikino bitewe nuko ikibuga cyangiritse.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Police FC itsinzwe ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ubwo hari ku munota wa 25 w’umukino, nyuma rutahizamu w’umurundi Tshabalala yongeyemo igitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 71 w’umukino, gutsinda iki gitego kuri Hussein Tshabalala byatumye ageza ibitego bitandatu akaba ari nawe ukomeje kuyobora abamaze gutsinda ibitego byinshi nyuma y’umunsi wa gatanu.

Mu wundi mukino wo mu itsinda C, ikipe ya Musanze FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bya Musanze byatsinzwe ba Rachid Mutebi ku munota wa 15, Twizerimana Onesme atsinda icya kabiri naho Akayezu Jean De Dieu wa Etincelles yitsinze ikindi gitego, mu gihe ku ruhande rwa Etincelles yatsindiwe na Songa Isaie ku munota wa 11 w’umukino.

Muri iri tsinda ikipe ya AS Kigali iyoboye iri tsinda aho ifite amanora 12 kuri 15 ndetse ikaba yamaze no kwizera kugera mu makipe umuunani agomba guhatanira iki gikombe cy’uyu nwaka wa 2020-2021, ku mwanya wa kabiri hari ikipe ya Police FC n’amanota 9, Musanze FCifite amanota 6 naho Etincelles FC yo iri ku mwanya wa kane n’amanota atatu gusa.

Mu mikino yo mu itsinda D, ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye yaraye itsinzwe na Espoir FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Muhozi Fred, naho ikipe ya Marines FC yatsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston ndetse na Mugenzi Bienvenu.

Muri iri tsinda ikipe ya Marines irariyoboye n’amanota 10, Espoir FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 9 mu gihe ikipe ya Sunrise iri kumwanya wa gatatu n’amanota 7 mu gihe Mukura VS iri ku wanya wa kane n’amanota abiri.

Kuri uyu wa gatanu imikino y’umunsi wa gatanu irakinwa mu itsinda rya A ndetse na B:

APR FC vs AS Muhanga FC
Bugesera FC vs Gorilla FC
Rayon Sports vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Gasogi United FC

2021-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Editorial 19 Dec 2023
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Editorial 18 Apr 2020
U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 31 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma

Editorial 08 Apr 2018
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Editorial 13 Dec 2018
Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira
Mu Rwanda

Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Editorial 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru