• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Editorial 26 Dec 2024 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Inyubako ya BK Arena yongeye kugaragara nk’inyubako idasanzwe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ni nyuma yaho yakiriye abantu bagera ku 10 367 ubwo hari mu gitaramo cya Israel Mbonyi.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo muri iki gitaramo uyu muhanzi yakoze yacyise Icyambu Live Concert cyabaga ku ncuro ya gatatu.

Nk’uko ikinyamakuru Inyarwanda cyabitangaje, Imibare yakusanyijwe yerekana ko Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Mbere utaramiye muri BK Arena afite umubare munini w’abantu baguze amatike, kuko yaririmbiye abantu 10,367.

Mu bijyanye no kwinjiza amafaranga, yagejeje kuri Miliyoni 73 Frw. Hari kandi andi mafaranga atazwi umubare yasaruye mu bantu 1169; ndetse n’ayo yahawe n’ibigo birenga 5 yavugiye mu gitaramo cye, ubwo yamamazaga ibyo bakora.

Nk’uko bigaragarazwa n’imubare y’abari mu gitaramo, amatike yaguzwe n’abatu bahagaze yaguraga 15000, habonetsemo Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na Mitongo itandatu.

Ayaguraga ibihumbi 10, yabonetsemo Miyoni 13 n’ibihumbi 280, ay’ibihumbi 25 yose hamwe ni 14 750 000, aya 30 ni 8 820 000 na 33 880 yaguzwe n’ibihumbi Bitanu.

Hari kandi abaguze imyanya y’abafite ubumuga angana na n’ibihumbi 860, yose hamwe akaba 73 450 000.

Muri rusange Abantu bose bari mur BK Arena ni 10 367, Abagaragara muri System baguze amatike ni 9 198, abahawe ubutumire ndetse n’abaguze amatike bakareba  bahagaze ni 1 169.

N’ubwo bimeze gutya, nyuma y’iki gitaramo Israel Mbonyi yatangarije itangazamakuru ko yifata “nk’umuhanzi ukizamuka” kuko ashaka gukomeza gukora ibihangano bizamuherekeza na nyuma y’ubu buzima.

Mbonyi wagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nawe yagaragaje ubuhanga bwo kuririmba igihe kirekire ari wenyine kuko usibye Yvan Ngenzi watangije igitaramo ntawundi muririmbyi wari uhari.

Muri iki Gitaramo hafashwe n’umwanya wo kwigisha ijambo ry’Imana, aha niho Mbonyi yahaye umwanya umushumba w’itorero Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera.

Apôtre Mignone akigera ku rubyiniro yinjiriye ku ndirimbo yo mu gitabo cyo guhimbaza Imana.

Yagaraje ko Mbonyi Imana yamugize itabaza yifashishije ijambo riri muri Yohana 5:35 havuga hati “Yari itabaza ryaka kandi rimurika”.

Yagize ati “Turashimira Imana ku bwawe, Imana yaguhamagaye ikagushoboza. Munyemerere twese nk’abakunzi be, nanjye ndi we, tumushyigikire birushijeho.”

Yavuze ko nubwo Mbonyi yize ibirebana na Farumasi ariko Imana yabonye ko ikwiye kumushyiramo umuti uhembura imitima y’abamwumva binyuze mu ndirimbo ze.

Yagaragaje ko Imana yahaye impano Israel Mbonyi, yamuhinduye farumasi y’ukuri kandi yomora imitima, igakiza abizera binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake.

2024-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Editorial 29 Apr 2018
Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Editorial 07 Sep 2020
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Editorial 27 Apr 2024
Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Editorial 06 Aug 2018
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe
INKURU NYAMUKURU

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko
HIRYA NO HINO

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru