Ku munsi wa mbere w’inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, abayitabiriye bashimye Umujyi wa Kigali ko ufite impinduka ntangarugero zigaragaza ko abayituye bashishikajwe n’iterambere nubwo Jenoside yabasenyeye byinshi.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 10 Nyakanga 2016 na Chérif Mahamat Zene uhagarariye Tchad mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika unakuriye abahagarariye ibihugu byabo mu ri uyu muryango.
Chérif Mahamat Zene yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye abitabiriye iyi nama anavuga uburyo yatangajwe n’Umurwa Mukuru; Kigali avuga ko utanga ushusho y’abaturage bafite intego yo gutera imbere nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabasenye byinshi.
Yagize ati “Kuva twagera ino twakiriwe neza muri uyu Mujyi wa Kigali ufite impinduka zidasanzwe zerekana ubushake bw’abayituye bwo kwivana mu bihe by’amage bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe Isi yose kubera ubugome yakoranwe.”
Yakomeje agira ati “Turashimira u Rwanda ku ntambwe rwateye mu bumwe n’ubwiyunge, kwimakaza amahoro, kurwanya ruswa no guteza imbere ubukungu bituma iki gihugu kibera urugero kurenza ndetse no ku mugabane wa Afurika.”
Kuva tariki 10 kugeza ku ya 12 nibwo ahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika bazaba biga kuri gahunda zitandukanye z’uyu muryango.
Abakuru b’ibihugu bo bazitabira iyi nama ku itariki 17 Nyakanga, naho tariki 18 habe inama y’abafasha b’Abakuru b’ibihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Iminsi itatu ya mbere y’iyi nama izaba irimo abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri AU (Ifoto/Twitter)