Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, usimbura inyito yari imaze igihe ikoreshwa.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize AU, yaberaga i Nouakchott muri Mauritania.
Ufashwe nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri Mutarama watoye ko uwa 7 Mata buri mwaka, uva ku kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” byavugwaga guhera mu 2004, ukaba “Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.
Abakuru b’ibihugu bya AU bashimangiye ubushake bwabo mu kurwanya amakimbirane n’uko bakwiye kurushaho kurwanya ingengabitekerezo y’urwango, Jenoside n’ibyaha bishingiye ku rwango muri Afurika.
Umwanzuro wa 19 uvuga ko bemeje umwanzuro w’Akanama Gashinzwe amahoro n’Umutekano, PSC, wafatiwe mu nama ya 761 yabaye ku wa 5 Mata 2017 i Addis Ababa, “ugira tariki ya 7 Mata buri mwaka, Umunsi wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”
Ukomeza ugira uti “Inteko rusange yanemeje umwanzuro wa PSC wakosoye inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”
Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kugaragaza neza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri Jenoside, kuko hari abakomeza gukoresha imvugo ifutamye bagambiriye kuyihakana no kuyipfobya.
Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashimye intambwe imaze guterwa n’imiryango mpuzamahanga mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.