• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Editorial 18 Jan 2016 Mu Mahanga

Ba Meya b’uturere n’uwumujyi wa Kigali bagomba kuba basohotse mu biro byabo tariki 29 z’ugutaha, abazongera gutorwa bakazagaruka mu biro ukwezi gukurikiraho, naho abatazatorwa bakazasubiramo bahererekanya ububasha n’abazaba basimbuye.

Ubusanzwe umuntu yagatekereje yuko abo ba Meya bakarangije imirimo yabo muri Werurwe uyu mwaka, kuko ariho batangiriyeho imirimo, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikavuga yuko bagomba kuva kuri izo ntebe zabo mu mpera z’ukwezi gutaha kugira ngo bataba babangamira ibikorwa by’amatora ku nyungu zabo.

Mu kiganiro NEC iherutse kugirana n’abanyamakuru hashyizwe ahagaragara ingengabihe ry’amatora y’inzego z’ibanze, ay’uturere nay’umujyi wa Kigali kimwe nay’ibyiciro byihariye aribyo by’abagore, urubyiruko nay’abantu bafite ubumuga, ari nayo azasoza ibikorwa byose by’amatora ubu Abanyarwanda bitegura kujyamo guhera tariki 8 z’ukwezi gutaha.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Perezida wa NEC, Kalisa Mbanda, aya matora azabimburirwa n’ayo mu midugudu tariki 8 z’ugutaha akazakurikirwa n’aya bajyanama b’uturere tariki 22 z’uko kwezi gutaha. Tariki 27 z’uko kwezi na none nibwo hazatora komite nyobozi z’uturere na ba Meya batwo.

Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali izatorwa tariki ya kabiri Werurwe ari nawo munsi hazatorwa Meya w’umujyi. Kuri iyo tariki kandi ni naho hazaba amatora ya bya byiciro byihariye. Ba Meya bamaze manda ebyiri ku buyobozi bazaba batemerewe kuzongera kwiyamamaza kuko manda ari imyaka itanu ishobora kongerwaho rimwe gusa.

Nubwo ibisobanuro NEC itanga bituma ba Meya bagomba guhagarika imirimo yabo muri bya bihe byo kwiyamamaza ngo batavaho babangamira ibikorwa by’amatora byumvikana, ariko umuntu sinzi icyo yasubiza ba Meya badashobora kuzongera kwiyamamaza impamvu bava mu mirimo manda yabo itarangiye neza ! Kuki ubakuye mu mirimo itariki yo kuyivaho itaragera kandi nta gahunda yo kongera kwiyamamaza bafite ?

Kayumba Casmiry

2016-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Editorial 10 Mar 2016
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Editorial 16 Dec 2023
Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Editorial 16 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65
Amakuru

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Editorial 27 May 2023
Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Editorial 20 Aug 2017
Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura
IMIKINO

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Editorial 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru