• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Editorial 08 Oct 2016 ITOHOZA

Ngerejeho Ezechiel na Ntakirutimana Patrick bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 635.

Ubanza yafashwe ku wa 4 Ukwakira afite ibihumbi 630. Yafatiwe mu kagari ka Gaseke, ho mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yasabye kumuha ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mazima, akamuha ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Ntakirutimana we yafatiwe mu kagari ka Ndatemwa, ho mu murenge wa Rutunga , mu karere ka Gasabo afite inoti imwe y’ibihumbi bitanu by’amafaramga y’u Rwanda by’amiganano. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi yishyuye iyo noti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Ngerejeho yafatiwe mu cyuho muri iryo hererekanya ry’amafaranga mazima n’amiganano.

Yagize ati:”Polisi imaze kumufata yamusanganye ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti 118 z’ibihumbi bitanu na 20 z’ibihumbi bibiri.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:” Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo; atanga amakuru y’ababikora.”

Yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bagahita babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Ngerejeho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho Ntakirutimana afungiwe ku ya Rutunga.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafarangacyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafarangay’amahimbano.

-4315.jpg

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

RNP

2016-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Editorial 12 Oct 2017
Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Editorial 26 Aug 2016
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Editorial 04 Aug 2024
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Editorial 19 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023
UBUKUNGU

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018
Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi
UBUKUNGU

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Editorial 17 Aug 2018
Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi
HIRYA NO HINO

Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru