Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yakoze impanuka ari kumwe n’umugore n’abana.
Nta n’umwe mu bari muri iyi modoka witabye Imana, gusa abagize ikibazo ubu bari kwitabwaho mu bitaro.
Amakuru agera kuri Rushyashya ni uko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu Karere uyu mukinnyi asanzwe atuyemo.
Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi yatangaje ko kugeza ubu bose bari kwa muganga i Nyamata. Ngo Umugore ni we wakomeretse cyane naho abandi ntibikomeye.
Bakame ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye mu Rwanda wabaye kapiteni wa Rayon Sports igihe kinini aza gutandukana nayo umwaka ushize w’imikino.
Yayihesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2016, icya shampiyona mu 2017 naho mu 2018 ayifasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere.
Bakame ntagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi- Urutonde
Nyuma yo kumurikirwa ku mugaragaro itangazamakuru, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent aherekejwe n’abatoza bamwungirije, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero bitegura gucakirana na Cote d’Ivoire.
Ni urutonde rwagaragayemo gutungurana ku bakinnyi bamwe na bamwe batagaragayemo barimo umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’abakinnyi b’imbere mu gihugu bitabira CHAN.
Ni mu gihe kandi abanyarwanda bishimiye kongera kubona Kagere Meddie ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo guhabwa ubwenegihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Muri aba bakinnyi 32 kandi bahamagawe, abagera ku 9 kuri uru rutonde bakina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda harimo umuzamu Kwizera Olivier Free State Stars muri Afurika y’Epfo, ba myugariro babiri Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Ububiligi) na Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), abakinnyi batatu bakina hagati barimo Bizimana Djihad (Beveren, Ububiligi) Haruna Niyonzima (Simba SC, Tanzania) na Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus) ndetse n’abatatu basatira izamu barimo Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya) na Usengimana Dany (Tersana FC, Misiri).
Abazamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)
Ba myugariro: Salomon Nirisarike (AFC Tubize,Belgium), Iragire Saidi (Mukura VS), Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (nta kipe afite), Emmanuel Manishimwe (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC) na Rutanga Eric (Rayon Sports)
Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus), Ngendahimana Eric (Police FC) na Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)
Ba Rutahizamu: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya), Usengimana Dany (Tersana FC, Egypt), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Mbaraga Jimmy (AS Kigali) na Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC).
Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagomba gutangira umwiherero muri La Palisse Hotel i Nyamata kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, naho abakina hanze y’u Rwanda bakaziyunga ku bandi ubwo ingengabihe ya FIFA iteganyiriza ibiruhuko by’amakipe y’ibihugu izaba igeze.
Aba bakinnyi bahamagawe bakazavamo 18 bazahatana n’Inzovu za Cote d’Ivoire i Kigali mu byumweru bitatu biri imbere tariki ya 09 Nzeli mu mukino w’umunsi wa kabiri, tubibutsa ko umukino wa mbere U Rwanda rwatsindiwe i Bangui muri Centrafrique ibitego 2-1.
Mashami Vincent wri umaze igihe kinini yungiriza abatoza b’abera, ubu yagiriwe icyizere ahabwa amasezerano y’umwaka
Staff tekinike nshya y’ikipe y’igihugu igizwe: Mashami Vincent (Head Coach/umutoza mukuru), Jimmy Mulisa (1st Assistant Coach/ umutoza wa mbere wungirije), Seninga Innocent (2nd Assistant Coach/umutoza wa kabiri wungirije), Higiro Thomas (Goalkeeper Coach/umutza w’abazamu), Niyintunze Jean Paul (Fitness Coach/umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Rutayisire Jackson (Team Manager), Rutamu Patrick (Physio/umuganga), Nuhu Asouman (Physio/umuganga), Peter Baziki (Kit Manager/ushinzwe ibikoresho) na Munyaneza Jacques (Assistant Kit Manager/ushinzwe ibikoresho wungirije)
Bivugwa ko Bakame ariwe wari utwaye imodoka ari kumwe n’umugore n’abana babo batatu.