Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda ko nubwo abantu bifitemo kamere ishobora kubaganisha ku mabi ndengakamere, banifitemo ubushobozi bwo kumvikana, guca bugufi no kubabarirana, asaba ko aribyo byimakazwa ngo abantu babane mu mahoro n’ubwubahane.
Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa 11 Mata 2016, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York haberaga igikorwa cyo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere n’umunota wo kwibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Insanganyamatsiko y’ibikorwa byo Kwibuka muri uyu mwaka ni “Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ban Ki Moon yavuze ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe imbaraga muri uwo mugambi.
Yagize ati “Ni ngombwa ko guverinoma z’ibihugu, ubucamanza n’imiryango itari iya leta ihaguruka ikamagana amagambo abiba urwango n’abo babiba amacakubiri n’ubugizi bwa nabi.”
Yakomeje agira ati “Mu kwibuka ababuze ubuzima bwabo, tugomba no guterwa imbaraga n’umuhate w’abarokotse. Bagaragaje ko ubwiyunge bushoboka na nyuma y’ibyaha nk’ibi ndengakamere.”
Umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’abaperezida b’imiryango ikomeye y’abayahudi muri Amerika, Malcolm Hoenlein, yavuze ko muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka amasomo yabonetse mu myaka 22 ishize, atari ku nyungu zabo, ahubwo z’ibisekuru biri imbere.
Umwe mu batanze ubuhamya, Nelly Mukazayire, yavuze ko nk’umuntu ufite umubyeyi wakoze Jenoside, ari urugero rw’uko muri iki gihe abantu bahabwa amahirwe angana mu Rwanda.
Mbere yo guhabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu yakoraga nk’umushakashatsi mu bijyanye n’ubukungu, mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Mukazayire yavuze ko bijyanye n’abagerageza gupfobya Jenoside, “Nta muntu ushobora kugira aho ahungira ukuri. Ukwite amazina atandukanye, ariko ibimenyetso ntaho bijya.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Eugene Richard Gasana, yavuze ko ubuhamya bwa Mukazayire bushimangira uko Abanyarwanda banze guheranwa n’ibihe banyuzemo, ahubwo bagasangira intego yo kubaka u Rwanda rushya.
Yavuze ko hari byinshi igihugu kigezeho, kirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wagaragaje ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.
Ambasaderi Gasana yavuze ko Perezida Kagame ari we washoboye guhuza Umuryango Nyarwanda wari waracitsemo ibice, aho yababibyemo umuco wo kumva ko nta muhutu cyangwa umututsi ahubwo bose ari Abanyarwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon
Ubwo hatangiraga icyumweru cyo Kwibuka Jrenoside yakorewe Abatutsi, Ban Ki moon, yasabye ibihugu byo mu karere ndetse n’ibindi bigize uyu muryango gukomeza kongera imbaraga mu guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ndetse no gushyira iherezo ku muco wo kudahana.
Source:Igihe