Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Mara, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Bugereza FC bwatangaje ko Banamwana Camarade ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe nyuma yo gutandukana na Haringingo.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, batangaje ko Banamwana Camarade azungirizwa na Peter Otema na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Bugesera FC yatangaje ko Haringingo Francis Christian n’Umwungiruza we, Nduwimana Pablo basezeye ku nshingano zabo.
Si ubwa mbere Banamwana agiye gutoza Bugesera FC kuko yayitoje mu cyiciro cya kabiri ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro.
Yanyuze kandi mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC, Etoile de l’Est FC n’andi.
Camarade Asanze Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 irusha Vision FC ya nyuma amanota ane mu gihe habura imikino itandatu ngo Shampiyona ya 2024/2025 irangire.
Umukino we wa mbere nk’umutoza mushya wa Bugesera FC azahura na Marines FC ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.