Imiryango itatu yo mu Bufaransa irimo uwitwa Sherpa ugizwe n’abanyamategeko baharanira kurwanya ibyaha by’imari no kurengera ababikorewe; Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (CPCR) na Ibuka, bamaze kurega banki ikomeye mu Bufaransa BNP Paribas, bayishinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibinyamakuru franceinfo na Le Monde byatangaje ko BNP Paribas iregwa “kugira uruhare muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.”
Imvano ya byose ngo ni amafaranga iyo banki yasohoye bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda akishyurwa intwaro zazanwe mu Rwanda muri Kamena 1994, bikanyuranya n’umwanzuro Umuryango w’Abibumbye wari wafashe ku wa 17 Gicurasi, ukumira u Rwanda ku isoko ry’intwaro nyuma yo kubona ko hari kuba Jenoside.
Imbunda za Kalachnikov zazanwe mu Rwanda
Francetvinfo yatangaje ko hagati muri Kamena 1994, toni 80 z’intwaro zavanwe muri Seychelles zikagera i Goma muri Zaïre ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Ngo hapanzwe ingendo ebyiri z’indege mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kamena 1994 zijya i Goma, aho ikibuga cy’indege cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa. Ni intwaro ngo Guverinoma ya Seychelles yari yarafatiye mu bwato, muri Werurwe 1993.
Izo ntwaro ngo zavanwe i Goma zambutswa n’inzira z’umuhanda zishyikirizwa Ingabo z’u Rwanda icyo gihe (Forces Armées Rwandaises, FAR), ari nazo zakoraga Jenoside.
Impuguke ku mateka y’u Rwanda, Jacques Morel, yagize ati “Izo ntwaro zahawe abarwanyi bagize uruhare muri jenoside. Hari ubwicanyi bwinshi bwakoreshejwe imihoro, ariko hari n’ubwakoreshejwe imbunda. Izi ntwaro zaje ziturutse muri Seychelles zari ziganjemo imbunda za kalachnikovs AK-47.”
Nk’uko Jacques Morel yakomeje abivuga, muri izo ntwaro harimo amasasu y’imbunda nto n’inini, za grenade n’ibisasu bya mortiers, byose biza harenzwe ku mabwiriza ya Loni.
BNP Paribas ni banki ikomeye ikorera mu bihugu 75
Yakomeje agira ati “Intwaro zaguzwe muri Seychelles zahaye imbaraga Abahutu bakoraga Jenoside nk’uko iyi miryango ibivuga mu kirego cyayo. Aho niho haza ikibazo cy’uko BNP Paribas yagize uruhare muri jenoside”
Intwaro zaguzwe ku bwa Col Bagosora
Igurwa ry’izo ntwaro ngo ryari rihagarikiwe na Col Theoneste Bagosora wakatiwe gufungwa imyaka 35, wari kumwe na Petrus Willem Ehlers wari nk’umuhuza, uwo akaba yarabaye Umunyamabanga wa Pieter Willem Botha, Minisitiri w’Intebe wa nyuma wa Afurika y’Epfo.
Col. Bagosora Theoneste
Nk’uko ikirego cyashyikirijwe umucamanza mu rukiko i Paris kibigaragaza, ngo uwo umuhuza yishyuwe inshuro ebyiri kuri konti iri muri banki yo mu Busuwisi (Union Bancaire privée de Genève), ubwa mbere ahabwa $592 784 ubundi ahabwa $734 099, yose hamwe akagera kuri miliyoni $1.3, yatanzwe na BNP Paribas bisabwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Icyo kirego kigira kiti “BNP yemeje iyishyurwa rya M. Ehlers ryasabwe na BNR, ibintu izindi banki zose zari zanze gukora.” BNP ngo yabaye “banki rukumbi yasubije yemera kurekura ayo mafaranga ahagije Guverinoma y’u Rwanda igura intwaro.”
Icyo gihe ngo Guverinoma y’u Rwanda yari ikeneye amafaranga cyane, ariko nka Banque Bruxelles Lambert (BBL) yari yanze kuyarekura avuye kuri konti ya Banque commerciale du Rwanda (BCR).
Uwahoze ari umuyobozi muri iyo banki Jacques Simal, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi ku wa 5 Gicurasi 2004, yagize ati “Nubwo impamvu itari yatangajwe neza, byagaragariraga buri wese ko bagombaga kugura intwaro n’ibisasu. […] Ndibuka ko kugira ngo babyumvishe BBL, guverinoma y’u Rwanda yohereje intumwa ngo ize kutwumvisha kurekura amafaranga.”
Mu kirego cyatanzwe, ngo bigaragazwa neza ko BBL “yanze sheki yari yohererejwe, bituma Guverinoma y’u Rwanda idakoresha ayo mafaranga mu kugura intwaro.”
Marie-Laure Guislain uyobora Sherpa, umwe mu miryango yatanze ikirego, yagize ati “Ku buhamya na raporo dufite, BNP, ni urwego rw’imari rwonyine rwemeje ko izo miliyoni $1,3 akurwa kuri konti ya Banque Nkuru y’u Rwanda kandi hari hariho ibihano by’Umuryango w’Abibumbye, ajya kuri konti yo mu Busuwisi y’umunyafurika y’Epfo.”
“Mu makuru dufite ni uko BNP yari izi neza ko ayo mafaranga yoherejwe yari agiye kwifashishwa mu kugura intwaro no muri Jenoside.”
Ni ubwa mbere ikirego nk’iki gitanzwe kuri Banki mu Bufaransa. Ibi binyamakuru byatangaje ko BNP Paribas yanze kugira icyo ihita itangaza, ivuga ko nta makuru ahagije irabona yatuma igira icyo ivuga kuri iki kirego.
Mu gutanga ikirego, iyi miryango yifashishije inyandiko zirimo raporo ya Human Rights Watch yo muri Gicurasi 1995; raporo esheshatu za komisiyo mpuzamahanga yashyizweho n’akanama gashinzwe umutekano ku Isi kigaga ku kurenga ku mabwiriza yo kutagurisha intwaro u Rwanda, zo kuva muri Mutarama 1996 kugeza mu Ugushyingo 1998.
Bifashishije kandi inyandiko za Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe cy’ibyo bihano; Inyandiko zo mu rubanza rwa Bagosora mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Arusha na raporo ku madeni u Rwanda rwari rufitiye amahanga yo mu Ugushyingo 1996, yakozwe n’impuguke mu bukungu Pierre Galland na Michel Chossudovsky, zibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Umuyobozi w’impuzamiryango ikurikirana abakoze Jenoside bari mu mahanga (CPCR), Alain Gauthier, yavuze ko ubusanzwe bakurikirana “abajenosideri, ariko muri iki kirego turashaka gutandukanya ibice bigize umurunga watumye Jenoside igerwaho.”
Umwanditsi Gaël Faye, usanzwe ari umunyamabanga wa CPCR, yavuze ko hashize imyaka myinshi “nta muntu ushaka ko uruhare rw’ubuyobozi bw’u Bufaransa muri jenoside rujya ahabona”, ariko bikaba bigiye kugaragara.
Marie-Laure Guislain uyobora Sherpa we yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa itegeko ry’ukwigengesera kw’inzego, ryemejwe ku wa 21 Gashyantare 2017, Sherpa ibigizemo uruhare. Ku mabanki, ribuza ko kimwe n’ibindi bigo by’imari yagira uruhare mu bikorwa bishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Iyi banki mu 2015 yabarirwaga umutongo wa Miliyari 1994 z’amayero ndetse mu 2015 inyungu yayo yageze kuri miliyari z’amayero 7.7