Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byasinyanye amasezerano ya miliyoni $60, akabakaba miliyari 54 Frw, azashorwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’impunzi n’abaturage baturiye inkambi mu turere dutandatu tw’igihugu.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 16 Gicurasi 2019. Yasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi muri Afurika, Hafez Ghanen.
U Rwanda rwahawe impano ya miliyoni $25, mu gihe miliyoni $35 ari inguzanyo ihendutse yatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga imyenda [International Development Association-IDA], izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu myaka 38 irimo itandatu yasonewe.
Aya mafaranga azashorwa mu mushinga uri mu byiciro bine birimo icy’ishoramari, kwihangira imirimo, kubungabunga ibidukikije no gusana ibyangiritse n’ibikorwa remezo.
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwafashe icyerekezo cyo kwita ku mibereho y’impunzi rucumbikiye kuva mu myaka 20 ishize.
Yagize ati “Mu ntangiriro z’umwaka, twamuritse gahunda yo kwinjiza impunzi mu buzima bw’igihugu hagati ya 2019-2024, mu kuzifasha kubaho neza no guteza imbere aho zicumbitse.’’
Yakomeje avuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe arimo “Azashorwa mu gushyigikira ibikorwa by’ubukungu ku mpunzi n’abaturage baturiye inkambi mu mishinga ibateza imbere, nko kubaka amasoko n’ibindi bizatuma bihangira imirimo.’’
Hari igice cy’amafaranga azashorwa mu bikorwa remezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amashanyarazi, gusakaza amazi n’iby’isuku n’isukura, mu bice bituriye inkambi.
Uyu mushinga uzafasha impunzi 136 000 zituye mu nkambi zibarizwa mu turere dutandatu n’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni ebyiri bazawungukiramo.
Visi Perezida wa Banki y’Isi, Ghanen yashimangiye ko uyu mushinga uzongerera ubumenyi n’amahugurwa azatuma impunzi zinjira mu bikorwa bigamije kwihangira imirimo.
Yakomeje ati “Uyu mushinga uzungukira impunzi n’Abanyarwanda baturanye. Bizagabanya umutwaro Guverinoma y’u Rwanda yagiraga mu gutunga impunzi binyuze mu gushyira uburyo butangiza ibidukikije no kugabanya imbaraga kuri serivisi zikenerwa n’abari mu nkambi.’’
Mu 2016, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego enye zigamije kwita ku mibereho myiza y’impunzi. Muri zo harimo kuziha amakarita ndangampunzi, guha ikaze abana mu mashuri y’u Rwanda, korohereza impunzi zituye mu mijyi gukoresha ubwisungane mu kwivuza no kubaka ubushobozi bwazo zinjizwa mu bikorwa byo kwihangira imirimo.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yatangaje ko uyu mushinga watekerejwe nyuma yo kubona inkunga impunzi zihabwa yaragabanutse.
Yagize ati “Umushinga uzafasha impunzi gukora ibiziteza imbere. Aho zakiriwe, zikeneye kwiga, hakenewe ibyumba by’amashuri, amavuriro n’ibikorwa remezo bibateza imbere.’’
Yakomeje avuga ko “Inkunga imiryango itera inkunga impunzi yaragabanutse itanga yagabanukaga, ni yo mpamvu leta yafashe inguzanyo ngo izifashe kwiteza imbere bafatanyije n’abo baturage. Twizeye ko bizazifasha kwishakira ibisubizo no kwitunga.’’
U Rwanda rwemeje amasezerano azwi nka “The Comprehensive Refugee Response Framework, CRRF’’ yo gufasha impunzi kwigira ubwazo no gusangira iterambere n’abatuye agace zicumbikiwemo.
Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 148,320.
Inkuru ya IGIHE