Raporo ya Banki y’Isi ku ishusho y’ubukungu mu gihe giciriritse, yagaragaje ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rizaba riri hagati ya 7.6% na 8%, buri mwaka hagati ya 2019 na 2021.
Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kabiri, ushinzwe ubukungu muri Banki y’Isi, Aghassi Mkrtchyan, yavuze ko ‘bitewe na gahunda nziza zateguwe mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, u Rwanda rukomeje kugira ubukungu buhagaze neza burangwa n’izamuka ryabwo ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi’.
Ati “Nubwo ishoramari rya leta rizakomeza gushyigikira iterambere ry’ubukungu mu gihe giciriritse, u Rwanda rukeneye kongerera ingufu urwego rwarwo rw’abikorera kugira ngo rukomeze kujya ku murongo w’iterambere ry’ubukungu mu gihe kirekire”.
Iyi raporo ivuga kandi ko ishoramari rya leta rizaba izingiro ry’ibyateganyijwe, mu gihe icyuho mu ngengo y’imari kizakomeza kuzamuka mu gihe giciriritse kugira ngo hakomeze gusigasira ishoramari rya leta.
Bitewe n’uko izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi, politiki y’ifaranga yitezweho gukomeza gushyigikira kugaruza imyenda amabanki yatanze, mu gihe isoko ry’ivunjisha rihagaze neza rizakomeza gufasha mu kugira umutungo uhagije kandi bifashe mu iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga.
Icyakora iyi raporo ivuga ko ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda bushobora guhura n’ibibazo yaba ibituruka imbere mu gihugu cyangwa hanze.
Imbere mu gihugu, ibibazo bushobora guhura nabyo ni ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe nk’amapfa n’imyuzure bishobora kubangamira umusaruro w’ubuhinzi.
Banki y’Isi kandi yavuze ko kuzamura ishoramari rya leta ari imbogamizi ndetse n’amahirwe kuko bishobora guteza ingaruka y’imyenda ihoraho mu gihe iterambere ry’ishoramari ry’u Rwanda, ryaba ritiyongereye.
Ibyago by’ingenzi bishobora guturuka hanze bishingiye ku kugabanyuka kw’iterambere ry’ubukungu bw’Isi rikomeye cyane kuruta uko riteganywa ibi bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibyo u Rwanda rwohereza hanze.
Iyi raporo kandi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku 8.6% mu 2018. Iri zamuka rikaba ryaratewe cyane n’izamuka ry’ubuhinzi rigera hafi kuri 6%, mu gihe urwego rw’inganda rubifashijwemo n’ubwubatsi ndetse n’inganda zikora ibicuruzwa rwazamutse akarenga 10% naho urwego rwa serivisi rwazamutse 9%.
Src : IGIHE