Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Buhinde (Export-Import Bank of India/Exim Bank) byashyize umukono ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 81 z’Amadolari ya Amerika azafasha amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 24 Gicurasi 2017 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver n’Umuyobozi Mukuru wa Exim Bank, David Rasquinha nk’uko bigaragara ku rubuga rwa MINECOFIN.
Aya mafaranga agamije gufasha kubaka mu buryo bugezweho, kwigisha no guhugura ndetse no kugeza ibikoresho mu bigo 10 by’imyuga n’ubumenyi ngiro bishya ndetse n’ibigo bine biteza imbere ba rwiyemezamirimo.
Aya masezerano yashyiriwe umukono mu Buhinde ahari kubera inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ngo agamije kuzamura ingufu za leta yashyize mu kongera ireme ry’imyigishirize y’ubumenyi ngiro no kuzamura ubushobozi bw’ibigo ngo bibashe guhangana, kumenya ibikenewe, bizima, no kureba ahazaza ngo hasubizwe ibibazo by’ubukungu n’iby’iterambere mu ikoranabuhanga.
Minisitiri Gatete avuga ko ubumenyi mu bya tekiniki bufite umumaro ukomeye mu kugera kure, kugabanya abatagira imirimo, ubukene no kuzamura imibereho myiza mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “Inganda zo mu Rwanda ziri gukura ariko ntibihuza n’ubumenyi buhari mu gihugu. Ni ingenzi ko tugaragaza ikibazo mu bumenyi kugira ngo twizere neza ko ubukungu bukomeza kuzamuka kandi bugakomeza guhangana.”
Ubugenzuzi buherutse ku bijyanye n’ubumenyi bwagaragaje ko hari ibidahagije mu bumenyi mu myuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo bihaze isoko.
Ngo kuzuza ibi bibura mu bumenyi ngo byubake ubukungu bizasaba ingufu ngo Icyerekezo 2020 kigerweho hamwe na gahunda ya EDPRS2. Mu kumenyekanisha iki kibazo rero ngo guverinoma yashyizeho intego zo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver n’Umuyobozi Mukuru wa Exim Bank, David Rasquinha bashyira umukono ku masezerano (Ifoto/MINECOFIN)
Source : IZUBARIRASHE