• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Editorial 27 Jul 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko urwego rw’imari mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018 rwakomeje guhagarara neza, kuko umutungo warwo wazamutseho 11.2% ukagera kuri miliyari 4,278 Frw, nubwo izamuka ryagenze gahoro kuko umwaka ushize ryari 12.4%.

Ibi byatangajwe nyuma y’Inama ngarukagihembwe y’Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (Financial Stability Committee, FSC) kuri uyu wa 26 Nyakanga, yagaragaje ko kugeza muri Kamena 2018 urwego rw’imari rwari ruhagaze neza haba ku mabanki, ibigo by’imari iciriritse n’ibigo by’ubwishingizi.

BNR yatangaje ko umutungo w’amabanki wazamutseho 9.8% ukagera kuri miliyari 2,824Frw, gusa iri zamuka riri munsi ya 12.9% ryagaragaye kugeza muri Kamena 2017.

Yakomeje igira iti “Inyungu y’amabanki nyuma yo kwishyura imisoro yavuye kuri miliyari 21.5Frw muri Kamena 2017 igera kuri miliyari 22.9 Frw muri Kamena 2018. Muri icyo gihe kandi inyungu y’ibigo by’imari iciriritse yavuye ku gihombo cya miliyari 0.12 Frw igera ku nyungu ya miliyari 3.3Frw.”

“Ku rundi ruhande, inyungu y’ibigo by’ubwishingizi byigenga nayo yarazamutse igera kuri miliyari 2.7 Frw mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018 ugereranyije na miliyari 0.6 mu gihe nk’icyo mu 2017.”

Izamuka ry’iyi nyungu ngo ahanini rishingiye ku buryo bwashyizweho mu kugaruza inguzanyo banki zitanga n’izamuka ry’amafranga asohoka riri munsi y’amafaranga yinjizwa, haba ku mabanki n’ibigo by’imari iciriritse.

Yakomeje igira iti “Inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zaragabanyutse ziva ku 8.2 zabarwaga muri Kamena 2017 zigera kuri 6.9% muri Kamena 2018, mu gihe mu rwego rw’imari iciriritse zagabanyutse zikava kuri 12.3% zikagera ku 8%.”

Ibyo ngo byatewe ahanini n’uburyo ubukungu bw’igihugu muri rusange bwifashe neza mu gihembwe cya mbere cya 2018 ndetse na banki zitandukanye zikaba zarahagurukiye ikibazo cy’inguzanyo zishyurwa nabi.

Binashingira ku buryo n’ibigo by’ubwishingizi byakomeje kwitwara neza urebye ku mafaranga byinjije n’ayo byagiye bisohora byishyura abishinganishije cyangwa bashinganishije ibyabo.

BNR kandi yagaragaje ko banki cyangwa ibigo by’imari iciriritse, bifite amafaranga ahagije ku mari shingiro yo gukomeza gukoresha mubikorwa byabo.

Urebye uburyo izindi nzego z’imari zazamutse mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, urw’imari iciriritse rwazamutseho 14.3% (mu 2017 yari 7.6%) rugera kuri miliyari 283Frw, urw’ubwishingizi ruzamuka 15.4% (mu 2017 yari 10.2%) rugera kuri miliyari 423Frw naho urw’ubwiteganyirize ruzamuka 19.2% (mu 2017 yari 8.2%) rugera kuri miliyari 749Frw.

BNR yanzuye ko urwego rw’inguzanyo rukeneye gukomeza gukurikiranirwa hafi haba mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse. Yagaragaje ko hari icyizere ko n’aho inyungu itazamutse, ko hari impinduka bitewe n’izamuka ry’ubukungu, impinduka mu mitangire y’inguzanyo no gukurikirana izatanzwe.

Kugeza ku wa 31 Werurwe 2017 BNR yabaruraga ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 18, Umurenge Sacco 416, Ibigo byo kubitsa no kuguriza bitari UMURENGE SACCO 38; mu gihe kugeza ku wa 31 Kamena 2017 habarurwaga banki z’bucuruzi 11, banki ziciriritse enye, Banki y’Iterambere imwe, na Cooperative Bank imwe.

Mu bigo by’ubwishingizi, kugeza ku wa 30 Gicurasi habarurwaga ibigo bya leta (RSSB na MMI) n’ibigo byigenga 14.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2016, bwagaragaje ko 89% bagerwaho na serivisi z’imari, barimo 26% bakoresha amabanki, 65% bagakoresha ubundi buryo nka Konti za telefoni, Umurenge Sacco, Ibigo by’ubwishingizi n’ibigo by’imari iciriritse, mu gihe 72% bakoresha uburyo bw’imari butanditse nk’ibimina no kugurizanya mu matsinda.

2018-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Editorial 07 Oct 2019
Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Editorial 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye
Amakuru

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Editorial 05 Jan 2023
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi
ITOHOZA

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Editorial 18 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 03 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru