Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, arasaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr Musafiri yabibasabye kuri uyu wa 12 Mata 2016, ubwo Minisiteri y’Uburezi yari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatandatu, ngo gifasha abakozi b’iyi Minisiteri kuzirikana bagenzi babo bagera kuri 77, bapfuye bazira uko bavutse, gusa ngo si aba bonyine ahubwo ni uko ari bo babashije kumenyekana ndetse bakanashyingurwa.
Mu ijambo Minisitiri Dr Musafiri yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko abanditsi n’abashakashatsi bafite uruhare runini mu guhangana n’abapfobya Jenoside.
Yagize ati “Mboneyeho gusaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwitabira kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi , hibandwa cyane cyane ku kuvuguruza inyandiko zandikwa n’abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, ahanini bagamije kuyipfobya kubera inyungu za Politiki”.
Akomeza avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bumva akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata ingamba zihamye zo kurwanya ingengabitekerezo yayo mu ngeri zose, cyane ko ngo igenda ihindura isura umunsi ku wundi.
Mukabaziga Patricia warokotse Jenoside, wari ufite umugabo wakoraga muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze uko umugabo we yishwe.
Ati “Umugabo wanjye yanyohereje mu rugo rw’umujandarume twari duturanye ngo bampishe, njyayo n’abana baratwakira, ariko uwaduhishe ni we wahuruje interahamwe zisanga umugabo wanjye aho yari ari ziramwica, maze aza mu rugo avuga ngo haruguru aho bahiciye akagabo, nanjye ndamubwira nti nyamara uwo bishe ni umugabo wanjye”.
Akomeza avuga ko ikibazo cyari gisigaye cyari icyo kumushyingura, gusa ngo yaje kubona ababimufasha n’ubwo byari bigoye, babikora uko bashoboye.
Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, Ruzindana Jean, yavuze ko kimwe mu byafasha guhangana na Jenoside, ari uko hagira inzibutso zashyirwa mu murage w’isi.
Ati “Uretse ko byaba biri mu byafasha guhangana n’abahakana n’abapfo bya Jenoside, ariko na none ni uburyo bwatuma Abanyarwanda bumva ko isi ihaye agaciro icyaha ndengakamere bakorewe, bikaba byanafasha kwemera ko no mu nyigisho hazajyamo Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Muri uyu muhango, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje amazina y’aba 77 bishwe babashije kumenyekana, ariko ngo ubushakashatsi burakomeje kugira ngo n’abandi babashe kugaragazwa, na bo bazajye bibukwa muri iyigahunda ngarukamwaka.