• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, arasaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr Musafiri yabibasabye kuri uyu wa 12 Mata 2016, ubwo Minisiteri y’Uburezi yari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatandatu, ngo gifasha abakozi b’iyi Minisiteri kuzirikana bagenzi babo bagera kuri 77, bapfuye bazira uko bavutse, gusa ngo si aba bonyine ahubwo ni uko ari bo babashije kumenyekana ndetse bakanashyingurwa.

Mu ijambo Minisitiri Dr Musafiri yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko abanditsi n’abashakashatsi bafite uruhare runini mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Mboneyeho gusaba abashakashatsi n’abanditsi b’amateka gukomeza kwitabira kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi , hibandwa cyane cyane ku kuvuguruza inyandiko zandikwa n’abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, ahanini bagamije kuyipfobya kubera inyungu za Politiki”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bumva akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata ingamba zihamye zo kurwanya ingengabitekerezo yayo mu ngeri zose, cyane ko ngo igenda ihindura isura umunsi ku wundi.

Mukabaziga Patricia warokotse Jenoside, wari ufite umugabo wakoraga muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze uko umugabo we yishwe.

Ati “Umugabo wanjye yanyohereje mu rugo rw’umujandarume twari duturanye ngo bampishe, njyayo n’abana baratwakira, ariko uwaduhishe ni we wahuruje interahamwe zisanga umugabo wanjye aho yari ari ziramwica, maze aza mu rugo avuga ngo haruguru aho bahiciye akagabo, nanjye ndamubwira nti nyamara uwo bishe ni umugabo wanjye”.

Akomeza avuga ko ikibazo cyari gisigaye cyari icyo kumushyingura, gusa ngo yaje kubona ababimufasha n’ubwo byari bigoye, babikora uko bashoboye.

Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, Ruzindana Jean, yavuze ko kimwe mu byafasha guhangana na Jenoside, ari uko hagira inzibutso zashyirwa mu murage w’isi.

Ati “Uretse ko byaba biri mu byafasha guhangana n’abahakana n’abapfo bya Jenoside, ariko na none ni uburyo bwatuma Abanyarwanda bumva ko isi ihaye agaciro icyaha ndengakamere bakorewe, bikaba byanafasha kwemera ko no mu nyigisho hazajyamo Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Muri uyu muhango, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje amazina y’aba 77 bishwe babashije kumenyekana, ariko ngo ubushakashatsi burakomeje kugira ngo n’abandi babashe kugaragazwa, na bo bazajye bibukwa muri iyigahunda ngarukamwaka.

2016-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ombolenga yafashije Kiyovu gutsinda Espoir mu gihe Muhanga ya Bokota yabashije kunyagira Amagaju

Ombolenga yafashije Kiyovu gutsinda Espoir mu gihe Muhanga ya Bokota yabashije kunyagira Amagaju

Editorial 20 Apr 2016
Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 30 Jun 2016
RDC: Maneko W’urwego Rw’igihugu Rw’ubutasi (ANR) Yishwe Arashwe N’umupolisi

RDC: Maneko W’urwego Rw’igihugu Rw’ubutasi (ANR) Yishwe Arashwe N’umupolisi

Editorial 10 Sep 2018
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu
POLITIKI

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Editorial 02 Jan 2017
Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Amakuru

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Editorial 26 Feb 2017
Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30
POLITIKI

Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru