Abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwa kuri Banki ya Kigali, Ishami rya Buhanda mu Karere ka Ruhango bashyikirijwe ubushinjacyaha.
Ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iuyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka.
Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, abakekwaho uruhare muri icyo gitero bashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gumira Gilbert, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu barindwi batawe muri yombi kandi bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Abajijwe niba mu bafashwe hari abemera ko baba barabigizemo uruhare, ACP Gumira yagize ati “Barindwi barafashwe ariko urumva ko ntabwo bahita babyemera.”
Banki ikimara kugabwaho igitero, inzego z’umutekano zahise zitabara ndetse zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahumuriza abaturage.
Gumira yavuze ko umutekano muri ako gace ubu ucunzwe neza ndetse n’iryo shami rya BK ryari ryafunzwe ryongeye gufungura imiryango.
Umukozi wa BK witwa Muhawenimana Quesie w’imyaka 32 yarashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita ; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.