Mu ijoro ryuo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024 nibwo ababaye indashyikirwa muri ruhago, mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 wa Shampiyona y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru, bashimiwe ndetse bashyikirizwa ibihembo begukanye.
Ibihembo byateguwe na Rwanda Premier League n’abafatanyabikorwa bayo, baraye batanze ibikombe biherekejwe n’amafaranga byatanzwe mu birori byanyuze kuri Televiziyo Rwanda na KC2.
Ni umuhango warimo abayobozi batandukanye bayobowe na Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf uzwi nka Hadji, hari kandi na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Munyantwali Alphonse.
Uko abahatanaga begukanye ibihembo:
Umutoza w’umwaka: Thierry Froger (APR FC)
Umukinnyi w’umwaka: Muhire Kevin (Rayon Sports)
Umunyezamu w’umwaka: Pavelh Ndzila (APR FC)
Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21): Iradukunda Elie (Mukura VS)
Igitego cy’umwaka: Tuyisenge Arsène /Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports)
Umusifuzi w’umwaka w’umugabo: Ruzindana Nsoro
Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo: Karenzi Sam (Fine FM)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore: Rigoga Ruth (RBA)
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka: Urubuga rw’Imikino (RBA)
Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka: Kickoff (RBA)
Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka: IGIHE
Abatsinze ibitego byinshi: Ani Elijah (Bugesera FC/Police FC) na Victor Mbaoma (APR FC)
Ikipe y’umwaka wa 2023/24 muri Rwanda Premier League:
Pavelh Ndzila, Kubwimana Cedric, Christian Ishimwe, Shafik Bakaki, Clement Niyigena, Abdul Rahman Rukundo, Ruboneka Bosco, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah na Victor Mbaoma.