• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Editorial 15 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru atangwa n’indorerezi mbarwa zashoboye kwitabira amatora yo muri Uganda, yabaye mu bwiru bukomeye  tariki 14 Mutarama 2021, arahamya ko impunzi z’abanyamahanga ziba muri icyo gihugu zivanze muri ayo matora y’ Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite.

Abashyirwa mu majwi cyane ni abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba RNC, ya Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo bakaba barahundagaje ku bwinshi amajwi kuri Museveni, usanzwe ari n’inshuti yabo y’akadasohoka. Aya makuru akomeza avuga ko byari byoroshye ko n’abatari abanya Uganda batora, dore ko no kugenzura umwirondoro w’abatora bitashobokaga, kuko ingenzura ryifashisha ikoranabuhanga  “biometric Voter Verification” ritashobokaga nyuma yo guhagarika internet mu gihugu hose.

Ikindi, abenshi mu bayoboke ba RNC basanganywe pasiporo za Uganda, bifashisha mu ngendo zo gushakisha imisanzu n’abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’uRwanda.Yewe, nta n’igishya abayoboke ba RNC batoye Museveni, kuko no mu mvururu zimaze iminsi ziba, bagaragaye bitwaje intwaro, bari mu hobotera abadashyigikiye Museveni.

Abakandida barimo Bobi Wine na Mugisha Muntu bahise bamagana ubu buriganya, bavuga ko ibizava mu matora yabaye mu bwiru n’ubujura nta gaciro bizagira.

Hagati aho uyu  Bobi Wine , umukandida uhangayikishije Museveni kurusha abandi bose bagiye bahangana mu matora, yamaze kwamburwa telephone ye igendanwa,  bikavugwa ko ari uburyo bwo kumubuza kubwira isi yose amahano yakozwe mu “ngirwamatora” no ibarura ry’amajwi.

Amahanga yakomeje kwamagana ubugizi bwa nabi bwaranze ibikorwa byo kwiyamamaza, aho ababarirwa muri 70 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bishwe abandi amagana barakomereka, barasahurwa, baranafungwa.  Ibitangazamakuru by’urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI, byagerageje guhishahisha urwo rugomo, bigera n’aho bibeshya ko amashusho yazengurutse isi yose yerekana ubwo bugizi bwa nabi, ari ay’imyigaragambo yabaye mu w’2011 na 2013. Nyamara ni uguhomera iyonkeje, kuko aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru  mpuzamahanga ndetse n’imiryango idafite aho ibogamiye, cyane ko urwo rugomo rukabije rwanakozwe ku manywa y’ihangu. Abajijwe impamvu abashinzwe umutekano bahohotera abanyamamakuru n’abaturage muri rusange, Umuyobozi Mukuru wa Pilisi aho muri Uganda, Maj General Paul Lokech  yashubije yishongora, ko polisi izakomeza kubakubita” ku bw’umutekano wabo”.

Hategerejwe amasaha 48 uhereye ku munsi w’amatora, ngo ibyavuyemo bibe byashyizwe ahagaragara. Ababikurikiranira hafi ariko baravuga ko batazatungurwa n’uko Komisiyo y’Amatora izatangaza ko Museveni ariwe watsinze, kuko iyo komisiyo ubwayo yanenzwe cyane gukorera mu kwaha kw’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu myaka 35 ishize.

Aramutse agumye ku butegetsi, Museveni w’imyaka 76 yaba agiye kuyoboza Uganda muri manda ya 6. Andi matora y’ Umukuru w’Igihugu azongera kuba muw’2026, Museveni yujuje imyaka 81 y’amavuko, anafite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza no ”gutorwa”!!

2021-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Editorial 05 Mar 2024
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Ko kwirarira bibaye kwirahuriraho umuriro! Ese ”Mana mfasha” ya  Eric Nshimiyimana n’abasore be  izongera ibatabare bahigike CS Sfaxien?

Editorial 11 Jan 2021
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye
HIRYA NO HINO

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Editorial 01 Jun 2020
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Editorial 05 Feb 2020
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Editorial 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru